Pasiteri uherutse gufotorwa ari gusambana n’umukobwa yavuze ko abantu ni badasiba ayo mafoto bari bubone akaga

  • admin
  • 14/01/2020
  • Hashize 4 years

Video iherutse gusakara ku mbuga nkoranyambaga igaragaza Apostle Chris Omatsola, umuyobozi w’itorero Zionwealth of Life Assembly mu gihugu cya Nigeri ari gusambana n’umukobwa witwa Tamara Okpewho.

Muri iyi video bagaragara bombi bari gusambana, pasiteri aryamye agaramye, umukobwa amwicayeho, uburyohe bwababaye bwinshi bagasakuza, pasiteri ari guseka ndetse ari nawe ufashe camera.

Uyu mukobwa mu kiganiro yagiranye na BBC avuga ko we na Apostle nta kibi bakoze dore ko bamaze igihe bari mu rukundo, akaba ari muri urwo rwego aburira abantu baba baite iyo video ndetse n’amafoto amugaragaza ari gusambana n’umukozi w’Imana ko bakwiye kuyasiba bikiri mu maguru mashya ko nibatayasiba Imana iri bubateze amakuba. Uyu mukobwa w’imyaka makumyabiri akaba yatangaje ko byamuteye isoni cyane akaba asigaye afite ikimwaro cyo kureba abantu mu maso kubera ayo mashusho amugaragaza ari gusambana na pasiteri.

Tamara akaba yagiye inama abakobwa bose ko badakwiye kwifotoza bambaye ubusa, kandi niba baziko hari amafoto bagiye bifotoza bambaye ubusa ko bakwiye kuyasiba kuko naramuka agiye kumugaragaro bitazababera byiza.

Nyuma y’uko aya mashusho agiye hanze uyu mupasiteri yafashwe n’inzego z’umutekano ariko ziza kumurekura nyuma y’uko ahakanye ko atari we wayashyize hanze, Tamara akaba avuga ko ibi bitigeze bihugabanya urukundo afitanye na pasiteri. Uyu mu pasiteri asanzwe ari n’umunyemari, akaba akunda gushora imari ye mu bikorwa by’ubwubatsi mu mujyi wa Lagos.

Abantu bakaba bamugaye cyane kuko bavuga ko uburyo yubashwe muri sosiyete ndetse no mu rusengero atarakwiye gukora ibintu nk’ibi.


Muhabura.rw

  • admin
  • 14/01/2020
  • Hashize 4 years