Papa Francis yageneye imfashanyo abakozweho n’ibitero

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 07/12/2020
  • Hashize 3 years
Image

Papa Francis yageneye imfashanyo y’amadolari y’Amerika 121,000 (arenga miliyoni 120Frw) abakozweho n’ibitero by’iterabwoba mu ntara ya Cabo Delgado mu majyaruguru ya Mozambique.

Iyo mfashanyo ikurikiye ubusabe bwa Musenyeri Luis Fernando Lisboa wa diyosezi ya Pemba, wari wasabye Papa ko yagoboka abaturage babarirwa mu bihumbi bataye ingo zabo kubera ibitero by’intagondwa ziyitirira idini ya Isilamu.

Kuva mu mwaka wa 2017, izo ntagondwa zikomeje kugaba ibitero bya kinyamaswa muri iyo ntara ikungahaye mu bitoro.

Abantu bagera hafi ku 430,000 ntibakigira aho kuba kubera ibyo bitero.
Musenyeri Lisboa amaze igihe akora ubukangurambaga yise “Dushyire hamwe tugoboke Cabo Delgado”, ugenekereje mu Kinyarwanda.

Yabwiye abanyamakuru ko iyo mfashanyo yatanzwe na Papa Francis igiye gukoreshwa mu kubaka amavuriro ahantu abantu bataye ingo zabo basigaye bacumbitse, by’umwihariko mu turere twa Montepuez na Chiure.

Mu cyumweru gishize, intumwa z’inama nkuru y’abepiskopi bo mu karere k’amajyepfo y’Afurika zasuye iyo ntara ya Cabo Delgado, ku butumire bwa Musenyeri Lisboa.

Izo ntumwa zasabye ko ikibazo cy’umutekano mucye muri ako karere kibonerwa umuti byihutirwa ndetse n’abataye ingo zabo bakagezwaho imfashanyo byihuse.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 07/12/2020
  • Hashize 3 years