Padiri Kayitana wa Diyosezi ya Kibungo yitabye Imana

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 01/09/2021
  • Hashize 3 years
Image

Padiri Justin Kayitana wari Umupadiri wa Diyosezi ya Kibungo yitabye Imana kuri uyu wa Gatatu taliki ya 01 Nzeri 2021 azize urupfu rutunguranye nk’uko byatangajwe na Karidinali Arkiyepiskopi wa Kigali akaba n’Umuyobozi wa Diyosezi Gatolika ya Kibungo

Antoine Cardinal Kambanda, yatangaje aya makuru ayamenyesha Abepiskopi, Abapadiri, Abihayimana, Abakirisitu n’abandi bose babanye na we ndetse n’abo bakoranye mu mirimo inyuranye.

Imihango yo kumusezera no kumushyingura izatangazwa mu bihe biri imbere.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 01/09/2021
  • Hashize 3 years