PAC n’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta baciriye imigani RAB ku manyanga yo gutubura amafaranga kurusha BNR

  • admin
  • 19/09/2019
  • Hashize 5 years
Image

Abadepite bagize Komisiyo Ishinzwe Kugenzura Imikoreshereze y’Imari n’Umutungo by’Igihugu (PAC) ndetse n’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta Obadiah Biraro baciriye imigani Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi (RAB) ko iminsi y’igisambo ari 40 ndetse ko umuntu atayoberwa uwa mwibye ahubwo ayoberwa aho yamuhishe nyuma yo kunanirwa gusobanura ku isoko batanze rya miliyari 4.258 Frw kandi ryari kuzatwara miliyari 1.968 Frw.

Ibi babigarutseho kuri uyu wa kabiri tariki 17 Nzeri 2019, aho abayobozi ba RAB, bari imbere ya Komisiyo ishinzwe Gukurikirana Imikoreshereze y’Umutungo wa Leta PAC.

Babazwaga ku makosa y’imicungire itanoze yagaragaye muri raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta y‘umwaka wa 2017/2018.

Imbere y’iyi komisiyo, abayobozi ba RAB ntiborohewe no kubona ibisubizo batanga ku isoko batanze rya miliyari 4.258 z’amafaranga y’u Rwanda kandi yari yarateganyirijwe kuzatwara miliyari 1.968 z’amafaranga y’u Rwanda.

Abagize PAC bagaragaje ko iryo soko ryarengejeho amafaranga akabije, ku ijanisha rya 116.3% by’ayari yarariteganyirijwe.

Depite Uwimanimpaye Jeanne d’Arc ahera aho abaza RAB icyabiteye, ngo isoko rirengeho amafaranga yikubye hafi inshuro 4.

Ati “Mukwiye kwicara mukagira icyo mukora, kuko ntabwo mwagumana ibi bintu. Ntabwo ari PAC yonyine itabyemera, n’umuntu wese ukunda Igihugu wabona iyi mikorere ya RAB yavuga ngo oya .”

RAB ntiyabonye ibisubizo hafi ndetse byageze aho Perezida wa PAC Dr. Ngabitsinze Jean Chrysostome abibutsa ko bamaze iminota bafite indangururamajwi badasubiza.

Akomeza gushimangira ko bakeneye ibisubizo bifatika kuri iki kibazo.

Ati “Duhere kuri iki cya miliyari imwe na miliyoni 900 zabyaye miliyari 4 na miliyoni 258 gute? Raporo iracyari mbisi ibibazo biracyari byinshi cyane. Ariko uburyo mutubura amafaranga iyaba byashobokaga ngo mutubure na BNR abanyarwanda bose bayaboneho.’’

Umuyobozi Mukuru wa RAB, Dr. Karangwa Patrick, wagaragaraga nk’utungurwa n’ibiri kuvugwa muri raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta nta bisubizo byinshi yabonye byo guha Abadepite.

Icyakora yemeye ko ibyabaye byose byatewe n’amakosa yakozwe yo gutanga amasoko atabanje gukorerwa isesengura’.Bityo yizeza ko bafashe ingamba ko ibi bitazasubira.

Ati “Ingamba twafashe ni uko mu masoko yose y’uyu mwaka mu byo dusaba ko byongerwamo harimo gusesengura amasoko mbere y’igihe.”

Ibi bisobanuro nabyo ntibyanyuze Abadepite bakomezaga kwerekana ko amasoko yatanzwe mu buryo butubahirije amategeko yagendeyemo imari nyinshi y’Igihugu.

Ntawuyoberwa uwamwibye, ayoberwa aho yamuhishe kandi iminsi y’igisambo ni 40

Ku rundi ruhande abadepite bagaragaje ko hakwiye kuzakorwa isuzumwa niba RAB nta myenda ibereyemo igihugu. Haranuganugwamo ruswa mu itangwa ry’amasoko.

Mu gukomeza kuri ibi bibazo byahatwaga RAB ngo isobanure neza,Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta Obadiah Biraro yibukije abayobozi ba RAB ko imikorere mibi nk’iyi itari iy’ubu,ahubwo ko imaze ighe kinini.

Yakomeje yifashisha umugani ko umuntu atayoberwa umwibye nubwo atamenya aho amuhishe.

Ati “Baca umugani ngo ntuyoberwa ukwibye , uyoberwa aho aguhishe.”

Perezida Ngabitsinze Jean Chrysostome nawe yungamo yibutsa iby’iminsi y’igisambo aho yavuze ko igihe kigera kigafatwa.

Ati “Ariko nakongereho n’ubundi ngo iminsi y’igisambo ni ingahe? Ni 40 njyewe ndabivuze.”

Imvugo z’aba bayobozi bombi zigaragaza ko nta gushidikanya amafaranga y’umurengera agera kuri miliyari 3 yanyujijwe mu masoko atemewe yanyerejwe kandi ababikoze bakaba bagomba kubiryozwa.

RAB kandi mu byo yananiwe gusobanura harimo aho bari barateganyije kubaka Karambi Irrigation Center yagombaga gutwara ingengo y’imari ya miliyoni 225 y’amanyarwanda ariko nyuma ibukubiye mu masezerano bizwi nka ‘contract’ bikabusana n’ibyanditse kuko hari handitseho miliyari imwe na miliyoni 122 n’ibuhumbi 227 n’amafaranga 300.

RAB yagaragarijwe ko isabwa ibosobanuro byinshi, yananenzwe kudatanga raporo ku gihe. Urugero rwatanzwe ni ku nkunga ya Banki y’Isi yari yemereye iki kigo ariko iyisaba kubanza kubona Raporo nta makemwa ariko bikaba bitaragezweho.

Abadepite bagize komisiyo ya PAC baciye amarenga ko Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi (RAB) kigomba kuzongera kwitaba iyi Komisiyo,nyuma yo kutanyurwa n’ibisobanuro by’uburyo abayobozi bw’iki kigo batanze amasoko ya miliyari 4.258 Frw, kandi yari yarateganyirijwe kuzatwara miliyari 1.968 z’ amafaranga y’ u Rwanda.

JPEG - 299.8 kb
Umuyobozi Mukuru wa RAB, Dr. Karangwa Patrick yisobanura imbere ya PAC
JPEG - 141.2 kb
Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, Obadiah Biraro
JPEG - 190.5 kb
Perezida wa Komisiyo Ishinzwe Kugenzura Imikoreshereze y’Imari n’Umutungo by’Igihugu Dr. Ngabitsinze Jean Chrysostome

Chief Editor/MUHABURA.RW

  • admin
  • 19/09/2019
  • Hashize 5 years