P Fla yamaze gukatirwa- “Menya igifungu yakatiwe”
- 21/01/2017
- Hashize 8 years
Hakizimana Umurerwa Aman wamenyekanye ku izina ry’ubuhanzi akoresha nka P FLA nyuma y’igihe kitari gito ari mu maboko ya Polisi akurikiranyweho icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge, ubu noneho yamaze gukatirwa igihano k’igifungo cy’umwaka umwe.
Umuraperi P Fla akurikiranyweho gukoresha ikyobyabwenge cya Muggo ndetse nawe akaba abyemera, nyuma yo guhamwa n’icyaha ubu P Fla bidasubirwaho yakatiwe igifungo cy’umwaka umwe.
Urubanza rw’uyu muraperi P Fla rwasomwe ejo kuwa kane tariki ya 19 Mutarama 2017, maze urukiko rukatira uyu musore igihano cy’igifungo kingana n’umwaka umwe.
Umwe muba Polisi bakorera i Nyamirambo yavuganye na Touchrwanda maze atwemerera ko P Fla yamaze gukatirwa ndetse ahita amanurwa muri Gereza nkuru ya Kigali izwi nka 1930.Src:Touchrwanda
Yanditswe na Chief Editor/MUHABURA.rw