Oprah yahishuye icyatumye nyina adataha ubukwe bwe na Dogo Janja
- 19/03/2018
- Hashize 7 years
Umubyeyi wa Oprah Uwoya ntiyatashye ubukwe bw’umukobwa we uherutse kurongorwa bwa kabiri n’umuraperi Dogo Janja, kutahaboneka kwe byateje impaka ndetse benshi bemeza ko atigeze yishimira urukundo rw’aba bombi kuko yari aherutse kuvuga byeruye ko umukwe azi kandi yemera ari Ndikumana Katauti witabye Imana tariki ya 14 Ugushyingo 2017; yaguye i Nyamirambo aho yari atuye.
Ndikumana Katauti yapfuye hashize iminsi mike yerekanye umukunzi we mushya ndetse na Irene Uwoya wahoze ari umugore we yari yamaze kurongorwa bwa kabiri n’umuraperi Dogo Janja.
Nyina wa Oprah Uwoya nyitagaragaye mu bukwe bw’umukobwa we ari nacyo benshi baheragaho bemeza ko uyu mukecuru atiyumvamo Dogo Janja ndetse ko na we ari mu gihiriri cy’abavuga ko ’ubukwe bwa Uwoya’ batabuzi ndetse ko ’bakimufata nk’umupfakazi’.
Irene Uwoya yaganiriye na Clouds Fm biciye mu kiganiro Leo Tena maze asobanura byimbitse ko impamvu nyamukuru yatumye umubyeyi we atagaragara mu bukwe ngo ni uko “yari yagiye mu rugendo rwa kure ya Tanzania”.
Yagize ati “Ntabwo yari ahari niyo mpamvu atabashije gutaha ubukwe bwanjye. Mama ni umuntu ukunda guhora mu ngendo cyane, icyo gihe ntabwo yari muri Tanzania ariko ubukwe bwacu yabuhaye umugisha.”
Yongeyeho ko we na Dogo Janja batarabasha kujya gusura umuryango wabo, ibi nabyo ngo biterwa n’uko nyina ahora mu ngendo ndetse ko akenshi usanga ari se uri mu rugo gusa. Iyo nyina yabonetse nabwo ngo usanga akenshi se yagiye mu kazi.
Yagize ati “ Mama aragenda akagaruka, niyo mpamvu tutarabona umwanya wo kuvuga ngo ‘reka tujye kubasura’, ariko hari igihe njye na we twashatse kujyayo ariko mama ntiyari ahari, ubundi ugasanga ni data uhari wenyine.”
Naima Uwoya[nyina wa Irene Uwoya] aherutse kubwira ikinyamakuru Ijumaa ko ‘ubukwe nyabwo butumirwamo ababyeyi b’abageni ku mpande zombi’ mu gihe ubwa Irene Uwoya na Janja bwabaye mu buryo busa n’ibanga rya babiri.
Iki kinyamakuru cyamusuye mu rugo rwe ruri ahitwa Mbezi-Jogoo mu Mujyi wa Dar es Salaam. Abajijwe niba yemera Dogo Janja nk’umukwe we asubiza ati “Mureke mbabwire, nta bukwe bubaho ababyeyi bataburimo. Ubukwe bwose ababyeyi barabumenya bakanabwitabira.”
Yongeyeho ati “Icyo nzi ni uko Irene ari umupfakazi, umugabo we tuzi ni uriya wamaze kuva kuri iyi si. Nzi neza ni uko ibijyanye no kurongora cyangwa kurongorwa, ababyeyi babigaragaramo kuva ku itangiriro kugera ku iherezo, nka kumwe byagenze ku mukwe wacu[Ndikumana Katauti]”
Uyu mukecuru ntahwema kuvuga ko we na Katauti Ndikumana bari bafitanye ubushuti bukomeye ndetse ngo yari arenze ‘kwitwa umukwe’. Yashimangiye ko ibyo Irene Uwoya yakoze ari amahitamo ye bityo ko adashobora kwivanga mu buzima bwe kuko ‘ari umuntu mukuru’.