ONU yatangaje ko akarere k’Afurika y’uburasirazuba gashobora kuba kagiye kugarizwa n’inzara

  • admin
  • 15/02/2020
  • Hashize 4 years

Umutegetsi mukuru wo muri ONU yatangaje ko akarere k’Afurika y’uburasirazuba gashobora kuba kagiye kugarizwa n’ibura ry’ibiribwa niba igitero cy’inzige kidahagaritswe.

Dominique Burgeon, ushinzwe ubutabazi bwihuse mu ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buhinzi n’ibiribwa (FAO), yavuze ko hakenewe inkunga nyinshi y’ibiribwa.

Ibihugu bya Ethiopia, Somalia, Kenya, Tanzania na Uganda byibasiwe n’izo nzige.

Ibikorwa byo kugerageza gukoma imbere izo nzige ngo ntizirare mu bihingwa, kugeza ubu nta musaruro byari byatanga.

Uburyo bwo gutera umuti wica izo nzige ugatererwa mu kirere ni bwo butanga umusaruro cyane mu guhangana nazo, ariko ibihugu byo muri aka karere ntabwo bifite ubushobozi bw’ibikoresho byabugenewe.

Hari ubwoba bwuko izo nzige – nubundi ubu zibarirwa muri za miliyari amagana – ziziyongera kurushaho.

FAO ivuga ko izo nzige ziri kororoka byihuse cyane kuburyo umubare wazo ushobora kwikuba inshuro 500 bitarenze mu kwezi kwa gatandatu uyu mwaka.

Igitero kibi cyane kibayeho mu myaka za mirongo

Iri shami rya ONU ubu rwasabye amahanga inkunga igera hafi kuri miliyoni 76 z’amadolari y’Amerika yo gutera inkunga ibikorwa byo gutera umuti mu turere bwibasiwe n’inzige.

Burgeon yagize ati:“Bitabaye ibyo, uko ibintu bimeze ubu bizaba bibi kurushaho noneho bisabe ko hatangwa inkunga nyinshi ku bazaba bagizweho ingaruka n’ibiri kuba bishobora no kunanirana guhagarika”.

Yongeyeho ati: “Buri igihe haba hari ibyago iyo hari abantu batihagije mu biribwa mu buryo bukomeye byuko n’inzara iba itari kure cyane [ngo itere]”.

Nyuma umuvugizi wa FAO yasobanuye ko batari kuburira ko inzara ishobora gutera ko ahubwo ari “ukutihaza mu biribwa” gushobora kubaho.

Icyo gitero cy’inzige ni cyo kibi cyane kibayeho muri Kenya mu myaka 70 ishize ndetse kikaba na kibi cyane kibayeho muri Somalia na Ethiopia mu myaka 25 ishize.

Leta ya Ethiopia yasabye ko hagira “igikorwa aka kanya” mu guhangana n’ikibazo cy’inzige zibasiye leta enye muri leta icyenda zigize icyo gihugu.

Kenya yohereje indege gutera umuti wica inzige mu turere twinshi tuyigize, mu gihe Uganda yo iteganya kohereza abasirikare gutera umuti mu turere two mu majyaruguru twibasiwe n’inzige.

Byibazwa ko izo nzige zakwirakwiriye zivuye mu gihugu cya Yemen mu mezi atatu ashize.

MUHABURA.RW

  • admin
  • 15/02/2020
  • Hashize 4 years