OMS ryashimye imbaraga n’ingamba u Rwanda rukomeje gushyira mu gukumira Icyorezo

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 14/10/2024
  • Hashize 4 days
Image

Ishami rya Loni ryita ku Buzima OMS ryashimye imbaraga n’ingamba u Rwanda rukomeje gushyira mu gukumira Icyorezo cya Marburg, ryemeza ko zirimo gutanga umusaruro ufatika.

Byatangajwe n’Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, mu Rwanda, Dr Brian Chirombo, kuri iki Cyumweru, tariki ya 13 Ukwakira 2024, mu kiganiro n’itangazamakuru cyagarutse ku ishusho rusange y’uburyo Icyorezo cya Marburg gihagaze mu Rwanda.

Ku wa 27 Nzeri 2024 ni bwo abarwayi ba mbere ba Marburg bagaragaye mu Rwanda. Kuva icyo gihe, abamaze kwandura ni 61 mu bipimo 3.657 byafashwe mu gihe abo yahitanye ari 14.

Mu banduye Marburg bose, abantu 18 bamaze kuyikira mu gihe abandi 27 bakiri kuvurwa.  Abantu 669 ni bob amaze guhabwa inkingo.

Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, mu Rwanda, Dr Brian Chirombo, yavuze ko guhagarika ingendo n’ibikorwa by’ubucuruzi n’u Rwanda ntacyo byafasha mu guhangana na Marburg.

Ati “Ingamba zafashwe n’u Rwanda n’abafatanyabikorwa barwo zirahagije. Icyemezo cyo guhagarika ingendo ntacyo cyafasha ahubwo gituma ubukungu bw’Igihugu burushaho kuzahara. Ibyo byemezo bigira ingaruka ku bukungu na sosiyete.’’

Dr Brian yashimye ingamba zashyizweho mu gukumira Marburg ahantu hose no ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali, avuga ko ziri ku rwego rwiza ku buryo abasura u Rwanda badakwiye kugira impungenge izo arizo zose.

Yagaragaje ko nta wakagombye gufata umwanzuro uhutiweho wo guhagarika gukorera ingendo mu Rwanda cyangwa kuhakorera ibikorwa bitandukanye.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana, yavuze ko hari icyizere kinini cyuko iyi ndwara izarangira vuba.

Yagize ati “Tuzi uko yandura, tuzi abo dukurikirana. Vuba bidatinze tuzaba twayitsinze.”

Minisitiri Dr Nsanzimana yavuze ko ingendo zijya n’iziva mu Rwanda zitahagaritswe kuko “Ahantu kiri (Icyorezo cya Marburg) urakibona, si ngombwa ko utera ikibazo kure yaho kandi aho kiri muri kuhakurikirana mu buryo buba bwarateganyijwe.”

Minisiteri y’Ubuzima yavuze ko u Rwanda rwakiriye izindi doses 1000 z’inkingo za Marburg, ziyongera kuri 700 rwakiriye mu cyumweru gishize.

Mu minsi ishize, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Nyafurika gishinzwe Kurwanya Indwara z’ibyorezo (Africa CDC), Dr. Jean Kaseya, yavuze ko bitewe n’ingamba zo kugenzura iki cyorezo u Rwanda rwafashe  ngo bidashoboka ko iki cyorezo cyava mu Rwanda ngo gikwirakwira hanze y’Igihugu.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 14/10/2024
  • Hashize 4 days