Olivis yivuye Inyuma maze ashyira hanze amabanga ye na Miss Vanessa Uwase
- 22/06/2016
- Hashize 9 years
Olivis uherutse kwandagazwa na Miss Vanessa kuri ubu nawe yanze kuripfana bityo agira byinshi atangaza ndetse nawe akurira inzira ku murima Miss Vanessa uherutse ku muharabika bikomeye cyane
Nyuma y’ibihe byiza by’urukundo bagiranye, Miss Uwase Raissa Vanessa wabaye igisonga cya mbere cya Miss Rwanda 2015, yatandukanye na Olvis bakundanaga ariko atangaza amagambo benshi babonyemo kwishongora no kwirata. Aha yagize ati : “Mbega ukuntu nari nkumbuye ubuzima bwo kuba ingaragu… Ndacyari muto sinabasha kurera umwana w’abandi kandi ndakuze sinabasha gukomeza gutegereza. Nakundaga umukunzi wanjye kugeza ubwo mbonye ko agifite imyaka myinshi yo gukura, ariko simfite n’umunota wo kumutegereza.”
Olvis wababajwe cyane n’aya magambo, abinyujije ku rubuga rwa Instagram nawe yanditse ubutumwa bugenewe Miss Vanessa, aho yatangiye agira ati : “Uwo ukunda nagenda ntukababare, kuko aba agiye guha umwanya ugukunda byanyabyo”
Mu butumwa burebure bwa Olvis yanasoje aca amarenga ko Miss Vanessa adakwiye kumwita umwana nyamara bafitanye amabanga y’uko yabonye ubwa mbure bwe, mu mvugo yise ko yamwambariye ukuri. Olvis yagize ati : Nshuti nziza, umunyabwenge yaravuze ngo bamwe basakuza cyane si bo baba bafite amagambo mazima, bityo rero gabanya amagambo kuko ibikorwa byawe si shyashya. Ndashaka kukwibutsa ko ngifite umuryango n’inshuti zinkunda. Uko byagenda kose, zirikana ko banyubaha nk’umuntu kuko bazi ko nkwiye urukundo rwabo no kunyizera, ibyo wanabibera umuhamya.
Nk’uko wavuze ko ndi umwana, wenda ndi umwana cyane byo kutabasha gusobanukirwa uburyo witwara mu bantu bafite indangagaciro, nanicisha bugufi byo kuba mbasha gusangira ubuzima n’umuntu nkawe udashaka gukozwa ibyo guhinduka… Umunyabwenge yaravuze ngo ibyo tunyuramo ni umwarimu… Yego rwose ndi umwana utabasha kwihanganira untesha umutwe mu gihe cyo kwisinzirira, kandi ndakora cyane umubiri wanjye ukeneye kuruhuka ntawe unsakuriza ku muryango… Ni ubwa mbere naba nanditse byinshi nyuma y’ibyavuzwe, abakunzi banjye munyemerere ngire icyo mvuga, ubuzima bwanyigishije guca bugufi no kwivugira macye kuko amateka anyereka ko umuntu ahinduka agakomera n’uwari ukomeye agata byose akaba muto. Ni yo mpamvu mpora nubitse amaso ngo ntareba igitsure Isi kuko utitonze irakunyuka, kubw’iyo mpamvu sinishongora cyangwa ngo mvuge nabi cyangwa ngo nsuzugure, unzi neza wese yabitangaho ubuhamya ari nayo mpamvu unzi turagumana.
Nzirikana ko twabanye neza nkanagushimira cyane, gusa narakugaye nta mukobwa wavuze biriya kuko ejo uzaba umubyeyi niyo mpamvu amabanga y’umwali aguma imbere, hari icyo nifuje gusoza nkwibutsa kuko ubanza aho unyuze usiga usenye, ubuzima busaba kwirinda ibisohoka kuko aho bisenye ntihasanwa n’imbabazi ntacyo zahindura, sinkwanze wowe nanze icyagusohotsemo gusa nifuje kukubwira nti ntawita umwana uwo yambariye ukuri.”
Yanditswe na Snappy Akayezu Jean de Dieu/Muhabura.rw