Ofisiye bo mu karere bari mu mahugurwa basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali

  • admin
  • 06/09/2015
  • Hashize 9 years

Mu Rwanda hateraniye aba ofisiye bagera kuri 33 baturuka mu bihugu 7 byo muri Africa aho bari guhabwa amahugurwa ajyanye n’ibikorwa byo kubungabunga amahoro, aba ba ofisiye bakaba abateraniye I Musanze mu ntara y’amajyaruguru ahaherereye ikigo gitanga amahugurwa mu kubungabungano kugarura amahoro.



Aba ofisiye basobanuriwe imvo n’imvano ya Jenocide

Kuri uyu wa 05 Nzeri aba ba ofisiye basuye Urwibutso rwa Jenocide I Kigali aho basobanuriwe uburyo Jenocide yarateguwe mu gihe cy’ubukoroni ndetse banagaragarizwa zimwe mu ngaruka za Jenocide n’uburyo bwo kuyirinda mu bihugu bitandukanye bagiye baturukamo.



Col Leonard Makunga

Col Leonard Makunga wo mu gihugu cya Kenya yatangaje ko biteye isoni ndetse ko bidakwiye kuba byazagira n’ahandi biba ndetse Col Makunga yanatangaje ko uburyo ibihugu byo mu karere byatekereje gufata ingamba zo kuzana amahoro ari intambwe ikomeye kandi yo kwishimirwa.

Yanditswe na Akayezu Snappy/Muhabura.rw

  • admin
  • 06/09/2015
  • Hashize 9 years