Nyuma y’uko umubano w’u Rwanda na Uganda utari mwiza, Abanyarwanda 9 barekuwe -Dr. Vincent Biruta

  • admin
  • 08/01/2020
  • Hashize 4 years
Image

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Uganda yashyikirije Ambasade y’u Rwanda i Kampala Abanyarwanda bagera ku ikenda bari bamaze igihe kinini bafungiweyo.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr. Vincent Biruta- yabwiye itangazamakuru ko irekurwa ry’abo noneho ritanga ikizere ko umubano w’u Rwanda na Uganda umaze igihe urimo agatotsi ushobora kongera kuba mwiza.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa Gatatu, Minisitiri Biruta yavuze ko iyo ari intambwe nziza irimo guterwa igaragaza ko amasezerano yashyiriweho umukono i Luanda muri Angola atangiye kubahirizwa no gushyirwa mu bikorwa.

Ati “Nyuma y’uko umubano w’u Rwanda na Uganda utari mwiza, Abanyarwanda ikenda barekuwe na Uganda noneho ni ikigaragaza ikizere ko umubano w’ibihugu byombi ushobora kongera kuba mwiza, ibihugu byombi bikongera guhahirana no kugenderana nk’uko mbere byahoze, icyakora nanone u Rwanda rurasaba ko n’abandi basaga ijana bafatiwe muri icyo gihugu barekurwa.

Mu by’ukuri twebwe nk’u Rwanda twiteguye gukora ibitureba kugira ngo ibirebana n’urujya n’uruza byongere gusubukurwa kandi biramutse bigenze neza nk’uko twabisabye tuzongera tubwire Abanyarwanda ko impungenge zari zihari zavuyeho abaturage b’ibihugu byombi bongere bahahirane bisanzwe.”

Minisitiri Biruta yongeyeho ko abavuga ko u Rwanda rwafunze imipaka yarwo na Uganda atari ko bimeze, ahubwo icyabaye ni ukugira inama abaturage ku byerekeranye n’umutekano wabo ko kujya mu gihugu nka kiriya cyari gikomeje guhohotera Abanyarwanda n’ibindi bikorwa birebana n’iyicarubozo baba babiretse kugeza ubwo ikibazo kibonewe igisubizo kirambye.

Ku birebana n’amakuru yakunze kuvugwa ko Abanyarwanda bateye u Burundi, Minisitiri Biruta avuga ko atari ko bimeze ndetse ko nta n’ikimenyetso kibigaragaza.

Yavuze ko abavuga batyo babicuritse ari udutsiko tw’abashatse guhungabanya umutekano w’u Rwanda baturutse ku ruhande rw’u Burundi, nk’uko babikoze Nyabimata, Bweyeye n’ahandi nk’uko abaherutse gufatirwa muri ibyo bikorwa by’iterabwoba u Rwanda rwafashe babigaragaje mu buhamya bwabo bitangiye.

Kuri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ati “U Rwanda ruhora igihe cyose rwifuza icyatuma rubana neza n’ibindi bihugu. Nyuma y’aho muri RDC hagiriyeho ubuyobozi bushya, umubano uhagaze neza ndetse ibyinshi binagaragarira mu bikorwa bigamije guhashya ibitero by’inyeshyamba zifite ibirindiro muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo. Ubu navuga ko u Rwanda na RDC bibanye neza cyane ku buryo ubu n’indege ya RwandAir yatangiye gukora ingendo muri RDC…”

Kugeza ubu u Rwanda rumaze kwakira abagera ku 1919 bari mu mashyamba ya Congo aho ingabo za RDC zagabye ibitero ku mitwe yitwaje intwaro. Abo batahutse hacumbikiwe mu nkambi ya Nyarushishi mu Ntara yiburengerazuba aho barimo kwigishwa kugira ngo bazasubire mu muryango nyarwanda barahindutse.

Abarwanyi basaga 500 ni bo bagaruwe mu Rwanda, aho barimo kwigishwa kugira ngo babe basubira mu buzima busanzwe.

Chief editor Muhabura.rw

  • admin
  • 08/01/2020
  • Hashize 4 years