Nyuma y’uko Edisha atandukanye na Marina yahise ashyira hanze indirimbo yise ‘Ifi yanjye’

  • admin
  • 17/10/2017
  • Hashize 7 years
Image

Hashize igihe hasohotse inkuru ivuga ko Marina atigeze akundana n’umuraperi Ishimwe Edmond bita ‘Edisha”.

Nyuma y’iyo nkuru hahise hasohoka ifoto y’aba bombi bari kumwe mu buriri yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga.

Edisha y yavuze ko amaze kubona iyo foto yahise ayimenya kuko ari imwe mu mafoto yigeze gushyira mu itsinda (group) ry’abafana be mu gihe yakundanaga na Marina.

Edisha yagize ati “Tugikundana twigeze kwifotoza amafoto menshi noneho imwe muri zo tuyohereza muri group y’abafana banjye. Icyo gihe ntibyateje ikibazo kuko bari bazi ko dukundana. Mu cyumweru gishize Marina hari ikinyamakuru yatangarije ko tutigeze dukunda ahubwo twahuzwaga na group ya Whatsapp , umwe mu bakobwa b’inshuti yacu twembi afata ifoto ndi kumwe na Marina ayohereza muri group. Ni uko iyo foto yongeye kugaruka.

Hari bamwe bavuga ko iyo foto yashyizwe hanze n’umukobwa witwa Nono mu rwego rwo kunyomoza ibyo Marina yatangaje.

Nyuma y’uko Edisha atandukanye na Marina yahise ashyira hanze indirimbo yise ‘Ifi yanjye’ benshi bemeza ako ishingiye ku rukundo rwe n’uyu muhanzi.

Edisha avuga ko ibyo yaririmbye muri iyi ndirimbo nta hantu bihuriye n’urukundo rwe na Marina ahubwo iyo nkuru yayikuye ku musore w’inshuti ye.

Umva indimbo ifi yange

  • admin
  • 17/10/2017
  • Hashize 7 years