Nyuma y’uko Dream Boyz itumye amenyekana Umuhanzi Bake Flavour agiye gukorana nayo

  • admin
  • 11/09/2018
  • Hashize 6 years
Image

Nyuma y’inkunduro y’amagambo yagiye acicikana ku mbuga nkoranyambaga y’uko Dream Boyz yashishuye umuhanzi wo muri Tanzaniya Beka Flavour,kuri ubu uyu yatangaje ko hari gahunda yo gukorana indirimbo na Dream Boyz yo mu Rwanda,ndetse yanashimye iri tsinda avuga ko ari abahanga.

Inkuru y’umunyamakuru wa Bongo5, Godfrey Mgallah kuri Youtube Channel ye, aha Beka Flavour avuga ko habayeho ibiganiro by’uko yakorana indirimbo na Dream Boyz kuko ngo ari itsinda rikomeye mu Rwanda.

Yagize ati” Twavuganye nabo ( Dream Boyz), nabo bivufuza gukorana nanjye. Tuzakorana kuko basanzwe bakora umuziki mwiza mu Rwanda, ni abahanzi bakomeye”

Uyu muhanzi avuga ko azakorana na Dream Boyz bitewe n’uko yabonye ifite ibigwi n’ibirindiro hano mu Rwanda kandi ko kuba bariganye indirimbo ye nta kibazo kirimo.

Ati” Mu Rwanda ni abantu bakomeye cyane, nagiye ndeba ibitaramo byinshi bagiye bakora mbona biba byuzuye, tuzakorana kuko nanjye ubushobozi ndabufite. Abanyarwanda ndabakunda cyane”

Ku rundi ruhande, Platini Nemeye, umwe mu bagize itsinda rya Dream Boyz mu gitondo cyo kuri uyu wa 11 Nzeri 2018, mu ijwi ryuje ubwikanyize yatangarije Bwiza.com ko ibyo Beka Flavour avuga ntacyo yabivugaho.

Ati” Ibyo bintu ntacyo nshaka kubivugaho. Sinagira icyo mbivugaho kuko ntabishaka”

Ibi ni nyuma yaho mu kiganiro na Bongo5 TV, uyu muhanzi avuga ko ibyabaye ari ikimenyetso cy’uko umuziki we wamenyekanye gusa ngo Dream Boyz yakoze ikosa ryo kutamumenyesha hakiri kare.

Yagize ati” Mbere na mbere si bibi gusa ikosa bakoze ni uko batigeze bamenyesha kare. Urabona bakoze copy paste,uretse kuba bararirimbye mu Kinyarwanda”

Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, umuhanzi Beka Flavour yatangiye agisha inama abamukurikira ababaza icyo yakorera aba bahanzi bo mu Rwanda, abatura agahinda yatewe no kumushishurira indirimbo n’uburyo yabajije itsinda Dream Boyz impamvu yamusubiriyemo indirimbo itamugishije inama.

Yagize ati “Ndababaza bakavuga ngo sinshaka kujya gukora igitaramo iwabo niyo mpamvu bafashe umwanzuro wo kuyisubiramo ngo bikorere igitaramo ubwabo, nasetse cyane.”

Umuhanzi Beka Flavour ni umwe mu bakunzwe muri Tanzaniya. Amenyerewe mu njyana ya R&B na Soul. Uyu mugabo yakunzwe mu ndirimbo nka Sikinai ari nayo Dream Boyz yiganye igakora Romeo and Juliet, Libebe, siachiani nae n’izindi.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 11/09/2018
  • Hashize 6 years