Nyuma y’u ingabo z’Amerika zivuye burundu muri Afghanistan, Abatalibani batangiye gutegura ahazaza h’iki gihugu

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 01/09/2021
  • Hashize 3 years
Image

Nyuma y’uko mu mu ijoro ryo kuwa mbere rishyira ku wa kabiri, ingabo z’Amerika zivuye burundu muri Afghanistan, Abatalibani batangiye gutegura ahazaza h’iki gihugu. Bavuze ko bategereje ko amahanga yakongera gufungura za ambasade mu rwego rwo gusubukura imikoranire.


Zabiullah Mudjahed ; umuvugizi w’abatalibani yavuze ko nta mudipolomate w’Amerika ukiri mu gihugu cyabo. Icyakora ushobora kwibaza igishobora gukurikiraho hagati y’impande zombi ! RFI ivuga ko mu gihe nta bushyamirane bushobora kuba, igihe abatalibani bashobora gushora intambara ku banyamerika n’abafatanyabikorwa bayo, nta kindi gishobora kuba uretse kuzahura imikoranire.
Zabiullah Mudjahed yavuze ko

” dutegereje ko bongera gufungura za ambasade I Kabul, tugomba no gusubukura kandi imikoranire y’ubucuruzi hamwe nabo.”

Ibitangazamakuru byinshi byo muri Afghanistan byatangaje ko iki gihugu nta mugambi gifite wo kwihorera ku mahanga ndetse n’ibihugu by’ibituranyi.


Mudjahed yashimangiye ko ”Amahanga agomba kumenya guverinoma y’Afghanistan ndetse agakorana natwe kugira ngo twongere twiyubake ndetse no mu gushora imari.”


Guverinoma y’abatalibani yari ku butegetsi hagati ya 1996 na 2001 yari ibanye neza n’ibihugu birimo Arabiya Saoudite, Pakistan na Leta zunze ubumwe z’Abarabu. Icyakora barasa naho bashaka kwagura umubano wabo kuko bifuza ko abayobozi bamenywa n’amahanga cyane mur’iki gihe. Ubwo bafataga ubutegetsi ku ya 15 Kanama, ibihugu 36 nibwo byari bifite ababihagarariye mu murwa mukuru I Kabul ariko bamaze gutaha.

Bitewe n’ibikorwa n’imikorere,ubuyobozi bw’abatalibani bwabaye nk’ubutera icyoba mu banya-Afghanistan ndetse no mu karere iki gihugu kibarizwamo. Gusubira ku butegetsi byibukije ibikorwa bibi bakoze mu cyahoze ari repubulika y’abasoviyeti muri Asiya yo hagati. Abagize ubwoba batekerezaga ko hashobora kuvuka imvange y’ibibazo by’ubuhunzi n’iterabwoba ndetse intagondwa zikivanga n’abaturage.


Marc Hecker ni umuyobozi ushinzwe ubushakashatsi mu kigo cy’Ubufaransa gishinzwe umubano mpuzamahanga (Ifri). Avuga ko

“Impungenge za mbere ku bibera muri Afghanistan ni leta zo mu karere, kubera ko ziri hafi hashobora koroshya ikwirakwizwa ry’iterabwoba. Kandi mu bihugu bihangayikishijwe cyane, harimo n’Ubuhinde kubera ko mu cyerekezo cyabwo, abatalibani bagiye kandi bagishyigikirwa na zimwe mu nzego z’umutekano za Pakistan”.


Uretse aha kandi, iyi mpuguke inavuga ko ibihugu by’ibituranyi bya Afghanistan by’umwihariko batinya ko imitwe yo muri Pakistan izifashisha ibibera muri Afghanistan kugira ngo “yisuganye, bategure ibitero ndetse no gutegura iterabwoba rikaze .”Ku ruhande rw’ubukungu, ikibazo cya Afghanistan ni ikibazo gikomeye ku butegetsi bushya, bugomba gushaka amafaranga yo kwishyura umushahara w’abakozi ba Leta no gukomeza ibikorwa remezo by’ingenzi birimo amazi, amashanyarazi, ndetse n’itumanaho. Banki y’isi yatangaje ko “Ubukungu bwa Afghanistan burangwa no gucika intege no gushingira ku nkunga mpuzamahanga”.


Abasesenguzi benshi bavuga ko igitutu cy’ubukungu gishobora gutuma igice cy’abaturage batishima bitewe nuko bari babayeho mu myaka makumyabiri ishize.


Byongeye kandi nkuko bikubiye mu magambo y’abatalibani agamije guhumuriza abaturage mu bijyanye na politiki y’imbere, biragoye kubyemeza. Ibi bigaragazwa n’abantu ibihumbi n’ibihumbi bagerageje kuva mu gihugu mu gihe cy’indege yashyizwe ku kibuga cy’indege cya Kabul mu byumweru bishize cyangwa banyuze ku mipaka y’ubutaka.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 01/09/2021
  • Hashize 3 years