Nyuma yo kwirukanwa na Mancherster united akomeje kwiharira ibihembo by’umukinnyi mwiza

  • admin
  • 04/02/2016
  • Hashize 8 years

Nyuma yo kugera mu ikipe ya Bayer 04 Leverkusen agahabwa nomero 7 Javier ’Chicharito’ Hernandez yongeye kwegukana igihembo cy’umukinnyi w’ukwezi kwa Mutarama ni ku nshuro ya gatatu agitwara

.

Uyu musore ukomoka muri Mexico uryohewe na shampiyona y’abadage ( Bundesliga) amaze gutsinda ibitego 13 mu mikino 16.Ni impinduka zigaragara nyumama yo kwerekwa na Manchester United yo mu bwongereza ko nta mwanya bamufitiye dore ko babanje kumutiza muri Real Madrid hanyuma hakamugurisha muri Buyer 04 Leverkusen ari naho ari ubu.

Ku myaka 27, Chicharito yatwaye iki gihembo ku manota 63 atsinze umunya Gabon Pierre-Emerick Aubameyang ukinira Borussia Dortmund n’umunya Polonye Robert Lewandowski ukinira Buyern Munich. Aha kandi Twabibutsa kandi yanatorewe kuba umukinnyi w’umwaka wa 2015 muri CONCACAF (ishyirahamwe ry’uupira w’amaguru muri Amerika ya ruguru no hagati)

Ichicha yirukanwe mu ikipe ya Man United

Chicharito yagize ati ” icyo naburaga mu myaka ibiri cyangwa itatu ishize ni umwanya wo gukina; nakinaga rimwe na rimwe ubundi nkibera kugatebe k’abasimbura.ariko ubu ndakina imikino ihagije mu ikipe yange.Ni cyo nkekeye. Abantu bajyabatekereza ko ibangaari ibitego gusa nge siko mbibona,mbonako ari ugukina bihagije kugira ngo nshikame” yanashimye abamufashije bose kugirango atware iki gihembo.

Benshi batangiye kwibaza niba azagaruka mu makipe akomeye dore ko ayo yaherukagamo yose bamuhoozaga ku gatebe.Abakunzi ba Mancherster kandi barrikubigenderaho banenga ikipe yabo kwirukana abakinnyi ngo ntibashoboye nyamarambagera ahandi bakitwara neza.Ni charinyuma yuyu Chichsrito na Angel Di Maria.

Yanditswe na Rukundo Xaver/Muhabura.rw

  • admin
  • 04/02/2016
  • Hashize 8 years