Nyuma yo kwegukana Award, Pasher ari mu kwagura imbibi za muzika

  • admin
  • 28/10/2016
  • Hashize 8 years
Image

Muri muzika nyarwanda hahora havuka impano buri munsi, zimwe zikazamuka izindi zigapfukiranwa ku mpamvu zitandukanye. Ikindi gitangaza ni uko hari abo tubona bakora bikanabahesha kwegukana ama Awards cyangwa na Guma Guma hanyuma bagahita baburirwa irengero.

Twahereye mu mizi, aho abahanzi baba bakiri “Underground”, usanga nabo bagira amarushanwa ahoraho, impano zikigaragaza zikanatanga icyizere.

Uyu munsi twasuye Pasher, umuhanzi uririmba injyana gakondo, akaba ari na we wegukanye irushanwa rwa Kinyaga Award rihuza abahanzi bo mu turere twa Rusizi, Nyamasheke na karongi.


Pasher ni we wegukanye Kinyaga Award iheruka

Amazina asanzwe ni Habimana Olivier afite imyaka 22, akomoka I Rusizi gusa ubu ari kubarizwa Kigali ku mpamvu z’umuziki we. Yatubwiye ko gutwara iri rushanwa byamweretse ko ashoboye, binatuma yumva ko hari icyo akwiye gukoro ngo arenge urwo rwego.

Icyambere kuri we cyari ukumva ko hari aho agomba kuva akagera ahandi. Ati: “nyuma yo gutwara iriya award nagombaga kuza mu mujyi nkahakorera kuko hari ikindi byongerera umuhanzi.

Hano kuhakorera umuziki bitandukanye cyane no mu ntara. Ni byiza ariko nyine ngo akeza karigura, intambwe ya mbere narayiteye n’izindi zirakurikira.

Ubu maze gukorana indirimbo na Eric Mucyo, yitwa “Mumumpere Amashyi” ivuga kuri Nyakubahwa perezida Kagame. Irasohoka uyu munsi, nyuma yayo hari izayikurikira ndi kumwe n’umwe mu basore bari bagize itsinda Tough Gang”.


Mu bihangano bye usanga agaragaza umuco wa Kinyarwanda

Uyu musore agaragaza umuco nyarwanda mu bihangano bye, akaba anifitiye ababyinnyi be bagize gurupe yitwa “Innovation Group”. Kuri ubu afite indirimbo umunani gusa izamenyekanye ni “Bizabyara ikintu”, “Leonira” na “Ndi umunyarwanda” izi ariko na zo zamenyekanye muri ako gace ahanini kuko Radio ihaba itagera henshi mu Rwanda. Ni nayo mpamvu ngo yaje kwagurira imbibe zu’umuziki we I Kigali.






Itsinda rimubyinira ryitwa Innovation group

Yanditswe na Lucky Van Rukundo/Muhabura.rw

  • admin
  • 28/10/2016
  • Hashize 8 years