Nyuma yo kuvugwaho kunanirwa kwishyura ideni ry’imodoka ubu yateye abakobwa babiri inda
- 11/11/2015
- Hashize 9 years
Iminsi ishize ari mikeya cyane umuhanzi ubarizwa mu itsinda rya Urban Boyz Niyibikora Safi uwamenyekanya ku izina rya Safi Madiba avuzweho kwambura uwitwa Umugwaneza Fabiola akayabo k’amafaranga agera kuri milliyoni eshatu ku modoka yo mubwoko bwa Bmwz.
Kuri ubu umuhanzi Safi arimo kuvugwaho gutera inda abakobwa babiri bose ndetse umwe muri bo ngo akaba yaramaze kwirukanwa mu muryango we kubw’iyo nda atwite y’uyu muhanzi Safi Madiba nk’uko Uyu mukobwa witwa Clarisse Rudahusha yabitangarije ikinyamakuru Umuseke.
Clarisse utwite inda ya Safi kuri ubu ngo n’umuryango we wamuteye utwatsi
Umwe mu nshuti za hafi z’uyu mukobwa wangajwe n’ababyeyi kubera inda atwite y’uyu muhanzi yatangarije iki kinyamakuru ko yagerageje kuvugisha Safi ku kibazo cy’uyu mugenzi we ariko bikaza kurangira uyu muhanzi amwihakanye ku mugaragaro.
Umutesi Parfine umukunzi wa Safi nawe uvugwa ho kuba atwite inda y’uyu muhanzi
Ibi kandi bibaye nyuma y’uko umukunzi wa Safi uzwi n’abantu benshi ndetse na Safi ubwe yemeza ko akundana nawe Umutesi Parfine afite Inda kandi bivugwa ko ari iy’uyu muhanzi Safi Madiba. N’ubwo twagerageje kuvugisha uyu muhanzi ku murongo wa Telefone ntabashe kutwitaba ariko twe turacyagerageza kugerageza uburyo twakwegera Safi Madiba ngo agire icyo abivugaho
Yanditswe na Akayezu Snappy/Muhabura.rw