Nyuma yo kuva i Dubai hari impinduka zidasanzwe kandi zizatungurana “Oda Paccy”

  • admin
  • 09/01/2016
  • Hashize 8 years
Image

Umuhanzikazi Oda Paccy yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye nshyashya yakorewe mu mujyi wa Dubai iyi ndirimbo akaba yarayise “Niba ari Wowe” ndetse ninayo amaze iminsi ahishiye abakunzi b’Umuziki Nyarwanda by’Umwihariko Indangamirwa.

Mu kiganiro yagiranye na Muhabura.rw, Oda Paccy ubwo yatugezagaho iyi ndirimbo yadutangarije ko kuva yatangira umuziki aribwo bwa mbere yakora indirimbo ikamutwara amafaranga asaga ibihumbi umunani by’amadorali y’America ($80000) ugenekereje mu mafaranga y’u Rwanda ni milliyoni 6. Abajijwe impamvu yaba yaramuteye gukora indirimbo ihenze gutya, Oda Paccy yadutangarije ko kuri we yumvaga igihe kigeze ngo abe yakwagura ibikorwa bye ndetse abe yakora muzika iri ku rwego mpuzamahanga.



Imbaraga zidasanzwe muri muzika niyo ntumbero y’umuhanzikazi Oda Paccy

Oda Paccy ahamya ko nyuma y’iyi ndirimbo yiteguye gukomerezaho n’imbaraga zidasanzwe ndetse abifashijwe na bamwe mu bafatanya bikorwa be harimo abafana be bitwa Indangamirwa ndetse n’abandi bose bagenda bamuba hafi harimo abanyamakuru n’abandi bose bakomeje kumwereka Urukundo. Oda Paccy yakoze iyi ndirimbo kubufatanye n’inzu itunganya umuziki Incredible Records iyobowe na Bagenzi Bernard.


Oda Paccy yiteguye gusigasira Icyubahiro abahanzikazi baheshejwe na mugenzi wabo wegukanye Guma Guma

Ikindi kandi kuri Oda Paccy ngo yifuza ko Abanyarwanda bakomeza kumuba hafi by’umwihariko abakunzi b’Umuziki Nyarwanda ndetse ngo akaba yiteguye kuzana impnduramatwara naramuka agiriwe ikizere cyo kujya mu marushanwa yegereje hano mu Rwanda nka Guma Guma cyane ko umwaka ushize Oda Paccy ari umwe mu bari bitabiriye iri rushanwa kandi bagerageje kwitwara neza.

Reba Hano amashusho y’indirimbo ya Paccy “Niba ari wowe”

Yanditswe na Akayezu Snappy/Muhabura.rw

  • admin
  • 09/01/2016
  • Hashize 8 years