Nyuma yo gutinyuka kwiga science agatsinda neza , kaminuza ya mount Kenya yamuhaye kwigira I Nairobi.

  • admin
  • 02/10/2015
  • Hashize 9 years
Image

Angelique Redempta Icyishaka w’imyaka 18 yize science; biology, physique na chemistry yagize amanota 73 kuri 73 mu kizamini cya leta gisoza umwaka wa 2014 muri ecole de science de musanze,

Kubera gutinyuka kwiga science kandi agatsira neza avuga ko yishimiye guhabwa inkunga yo kwiga ubuvuzi muri kaminuza ya mount Kenya I Nairobi kandi ko ari umwanya n’amahirwe yo kwiga akazagira icyo afasha igihugu cye no kugira icyo yongera mu bijyanye n’ubuvuzi. Icyishaka agira inama abandi bakobwa ko bagomba gutinyuka bakumva ko byose babishoboye ndetse bakigirira ikizere bakiga nk’ibyo basaza babo biga.



Angelique Redempta

Icyishaka aganira na muhabura.rw avuga ko ashima cyane kaminuza ya mount Kenya gusaba ikigo kigihugu cy’uburezi REB kubufatanye bw’imbuto foundation umunyenshuri wo gufasha akaba ariwe bafashe ubu bagenzi be yasanze Kenya bakaba barimo kumufasha mu masomo kuko yatangiye akerewe yari yaratangiye kwiga muri kaminuza y’u Rwanda ishami ry’ubuganga.



Prof Stanley W . Waoudo

Prof Stanley W. Waoudo umuyobozi wungurije muri kaminuza ya mount Kenya I Nairobi agira ati:“nka kaminuza tuziko hari abanyenshuri babanyabwenge benshi bafite ubumenyi bwo kwiga muri kaminuza ariko kubera ubushobozi buke ntibashobore kwiga, yego nka kaminuza, kaminuza yigenga nkuko ntahandi dukura ubushobozi usibye amafaranga aba yishyuwe n’abanyenshuri dukusanya ayo dushyira kuruhande kugirango afashe abo banyenshuri batishoboye ndetse nabatsinze neza bujuje ibisabwa na kaminuza ngo bayigemo. Prof Stanley anavuga ko iyi gahunda bihaye yo gufasha abanyenshuri ngo bige neza izakomeza no mu bihugu byose bakoreramo.”

Yanditswe na Mutoni Brenda/Muhabura.rw

  • admin
  • 02/10/2015
  • Hashize 9 years