Nyuma yo gutabwa muri yombi , Gen Kale Kayihura yambuwe imbunda n’ibindi bikoresho bya gisirikare yari atunze

  • admin
  • 19/06/2018
  • Hashize 6 years
Image

Uwahoze ri umukuru w’Igipolisi cya Uganda, uri mu maboko y’igisirikare arimo gukorwaho iperereza, Gen Kale Kayihura, yamaze gusubiza imbunda yari atunze nk’uko amakuru dukesha Chimpreports avuga. Ese ibi byaba bisobanuye ko atakiri umusirikare wa Uganda?

Kuwa Gatatu ushize nibwo Gen Kale Kayihura yatawe muri yombi ubwo yakurwaga ku ifamu ye iherereye mu Karere ka Lyantonde akajyanwa ku birindiro bya gisirikare bya Entebbe mbere yo kujyanwa mu kigo cya gisirikare cya Makindye, ari naho afungiye.

Kuri uyu wa Kabiri, iki kinyamakuru cyamenye ko Gen Kale Kayihura yatanze imbunda yari atunze zirimo pistol ndetse na radio y’itumanaho yo mu ntoki ya UPDF, ubwo yurizwaga kajugujugu ajyanwa Entebbe.

Umwe mu bantu bo mu muryango we yagize ati: “ Gen Kayihura yari afite intwaro yahawe nka General. Yazitanze ubwo yagurutswaga ajya Entebbe .”

Kuri ubu Kayihura arinzwe n’abashinzwe disipuline mu gisirikare (MP) muri imwe mu nyubako zo mu kigo cya gisirikare cya Makindye. Igisirikare kikaba kirinze umutekano we bikomeye aho ari kujyanwa hose muri Kampala nk’uko iyi nkuru ivuga.

Aya makuru yagiye ahagaragara ngo asa nk’anyomoza amakuru ayavugaga ko imbunda zirimo iyakoreshejwe mu kwica AIGP Andrew Kaweesi, zasanzwe zihishe mu rugo rwa Kayihura i Muyenga. Aya makuru akaba anyomozwa n’umwunganizi wa Kayihura mu mategeko uvuga ko ari ibinyoma.

Ubwo ryasabwaga kugira icyo rivuga ku gusaka guherutse kuba mu rugo rwa Kayihura I Muyenga mu cyumweru gishize, Ishyirahamwe ry’abunganizi mu mategeko ryo muri Kampala (KAA) ari naryo ryahawe akazi ko kunganira Kayihura, ryasubije ko nta byinshi ryatangaza kuri ibi.

Bikaba bivugwa ko icyo gihe igisirikare cyajyanye Kayihura iwe mu rugo I Muyenga, kikahamara amasaha menshi abashinzwe iperereza muri polisi bahasaka.

Abo mu muryango wa Kayihura bavuga ko za mudasobwa ngendanwa (laptops), izo ku meza (Desktops), za CD, inyandiko z’umuntu ku giti cye, agendas, iPads n’ibindi bikoresho bya elegitoloniki byatwawe n’abapolisi mu rwego rw’iperereza ryagutse ku mikorere ya Kayihura nk’uwari ukuriye igipolisi.

Mu gihe Gen Kale Kayihura n’ubu agifungiye mu kigo cya gisirikare cya Makindye, biteganyijwe ko kuri uyu wa Gatatu, perezida Museveni aza kugeza ijambo ku banyagihugu avuga ku kibazo cy’umutekano muri Uganda.

Niyomugabo Albert

  • admin
  • 19/06/2018
  • Hashize 6 years