Nyuma yo guta muri yombi Dr Besigye wari uhanganye Na Museveni, Polisi yahise itwara imodoka ye

  • admin
  • 12/05/2016
  • Hashize 8 years

Dr Kizza Besigye utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Museveni yongeye gutabwa muri yombi ubwo yageraga mu mujyi wa kampala abaturage bagahurura bamusuhuza, polisi ya Uganda ikavuga ko yateje imvuru mu mujyi.

Besigye wiyamamaje ahagarariye ishyaka riharanira impinduka na Demokarazi, FDC yatunguye benshi ubwo yageraga mu murwa mukuru Kampala bituma benshi bahururira imodoka ye, na we agenda abasuhuza.

Dr Besigye yari amaze igihe acungwa n’inzego z’umutekano mu rugo iwe, zivuga ko ashobora guteza imvururu n’umutekano muke mu baturage.

Inzego z’umutekano zagaragaye zikubita abaturage baje gusuhuza uyu mugabo utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda, ndetse zibatera ibyuka biryana mu maso ngo batataye.

Nyuma y’ako kavuyo mu mujyi, Besigye yatawe muri yombi binavugwa ko yahise ajyanwa kuri sitasiyo ya polisi ya Nalufenya mu karere ka Jinja.

Besigye yaje muri Kampala mu gihe Museveni abura umunsi umwe ngo arahirire kuyobora igihugu kuri manda ya gatanu yatorewe muri Gashyantare, mu matora ataravuzweho rumwe.

Daily Monitor dukesha iyi nkuru ivuga bamwe mu bacuruzi bahise batangira kugira ubwoba no gufunga amaduka.

Umuyobozi wa Polisi ya Uganda Kale Kayihura yagiye yumvikana ashinja Dr Besigye n’abandi bayobozi b’ishyaka FDC kuzagaragaza imyitwarire mibi mu gihe cy’irahira rya perezida Museveni riteganyijwe kuri uyu wa 12 Gicurasi.

Besigye yakunze kuvuga ko manda ya gatanu ya Museveni itemewe n’amategeko, ndetse ko atakwemera ibyavuye mu matora hatabayeho ubugenzuzi butagira aho bubogamiye ku matora yabaye kuwa 18 Gashyantare.

Yanditswe na Eddie Mwerekande/MUHABURA.RW

  • admin
  • 12/05/2016
  • Hashize 8 years