Nyuma yo gukomeza, Jurgen Kloop arasaba Imana ngo imurinde Dortmund

Mu mukino wo kwishyura ikipe ya Liverpool FC yanganyije na Manchester United 1-1 I Old traford bisanga ibiteo 2-0 Liverpool yari yatsindiye Anifield bityo ikomeza ku giteranyo cya 3-1. Jurgen kloop yahise atangazako atifuza gutombora Borussia Dortmund yo mu Budage.

Mu mikino ya Europa league yaraye ibaye , yasize Dortmund igaragaje ko ari iyo kubahwa. Yongeye kutsindira ikipe bahanganya mu rugo no hanze. Nk’uko yabikoreye FC Porto, yanatsindiye Totenham mu bwongereza 2-1 bisanga 3-0 yayitsinze mu mukino ubanza.

Seville yari yaranganyirije na FC Basel mu Busuwisi 0-0, yaje kuyerekako ariyo ifite iki gikombe maze itsinda 3-1. Iyi Seville na Dortmund ni amwe mu makipe atinyitse muri iri rushwanwa. Gusa buri wese yahitamo guhura na Seville kurusha guhura na Dortmund.

Umukino wa Liverpool na Man U urangiye, abanyamakuru begereye Kloop bamubaza icyo atekereza ku ikipe yavuyemo ariyo Dortmund, maze asubizako atabyifuza na gato ko bibaye byiza yanarangiza adahuye nayo.

Twabibutsa ko iri rushanwa ryongereye ubukana dore ko ikipe iritwaye inabona ikike yo kwitabira UEFA Champions league. Ibi ni impamvu ifatika ku ikipe nka Liverpool iashobora kutabona uko irangiza mu makipe ane ya mbere mu Bongereza

Yanditswe na Rukundo Xaver/Muhabura.rw

Subiza

Email Yawe Ntiribugaragazwe