Nyuma y’Ikipe y’Arsenal na Paris Saint Germain u Rwanda rwasinyanye amasezerano na FC Bayern Munich
Nyuma y’Ikipe y’Arsenal ndetse na Paris Saint Germain, Visit Rwanda yasinyanye amasezerano y’ubufatanye na FC Bayern Munich, imwe mu makipe agezweho ku mugabane w’u Burayi.
FC Bayern Munich na yo igiye kwamamaza u Rwanda nka kimwe mu byerekezo bikunzwe ku Isi kandi bitanga amahitamo y’ubukerarugendo anyuranye kandi asiga urwibutso rukomeye ku barusura.
Ni amasezerano ya miliyoni 25 z’Amayero, ni ukuvuga amafaranga y’u Rwanda akabakaba miliyari 30. Iyo kipe ikina Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Budage ya Bayern Munich yemerewe kujya yamamaza Visit Rwanda muri Sitade yayo ya Allianza Arena yakira abarenga 70,000.
FC Bayern Munich ni imwe mu makipe atanu yatsinze shampiyona eshatu z’ingenzi ku mugabane w’u Burayi (UEFA) ikaba ari na yo kipe rukumbi y’u Budage yabigezeho.
Kugeza muri Gicurasi 2023, FC Bayern Munich yabarizwaga ku mwanya wa kabiri ku rutonfe rukorwa na UEFA.Iyi kipe ifite abakeba mu Budage ari bo 1860 Munich na 1. FC Nürnberg .
Ayo masezerano yashyizweho umukono tariki 15 Kanama 2023 hagati y’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB) na Bayern Munich, akazamara imyaka 5.Nyuma y’Ikipe y’Arsenal na Paris Saint Germain u Rwanda rwasinyanye amasezerano na FC Bayern Munich
Kuri buri mukino Bayern Munich yakiriye kibuga Allianza Arena hazajya haba hari ibyapa byamamaza handitseho amagambo ya Visit Rwanda.
Usibye ibyo kandi muri aya masezerano RDB yagiranye na Bayern Munich harimo ko iyi kipe izakorana na Minisiteri ya Siporo n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) mu gufungura ishuri ryigisha mupira w’amaguru abakiri bato haba abakobwa n’abahungu ndetse no gutegura amahugurwa y’abatoza mu Rwanda.
Bayern Munich mu kwamamaza ubukerarugendo bw’u Rwanda ije yiyongera ku ikipe ya Arsenal ikina Shampiyona y’Icyiciro cya mbere mu Bwongereza ndetse na Paris Saint-Germain ikina Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Bufaransa.