Nyuma y’amezi 5 Depite Kanyamashuli yeguye ku mwanya w’ubudepite

  • admin
  • 13/03/2019
  • Hashize 5 years

Kanyamashuli Kabeya Janvier wari umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, yatangaje ubwegure bwe ku mpamvu yemeje ko ari ize bwite, nyuma y’amezi atanu arahiriye izi nshingano.

Mu ibaruwa uyu mudepite yandikiye Perezida w’Umutwe w’abadepite kuri uyu wa Kabiri, Depite Kabeya yagize ati “kubera impamvu zanjye bwite, neguye ku murimo w’ubudepite mu Nteko Ishinga amategeko y’u Rwanda.”

Mboneyeho kubashimira Nyakubahwa Perezida w’Umutwe w’Abadepite, uburyo mwanyoboye mu gihe gito tumaze dukorana. Nabigiyeho byinshi bizamfasha mu buzima bwanjye.”

Depite Kanyamashuli w’imyaka 56, aturuka mu muryango FPR Inkotanyi. Yari asanzwe ayobora Komisiyo ya Politiki, Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’Abagabo n’Abagore mu Iterambere ry’Igihugu.

Chief Editor/MUHABURA.RW

  • admin
  • 13/03/2019
  • Hashize 5 years