Nyuma y’Amasaha agera kuri 48 hafunzwe Imihanda Kigali-Musanze ndetse na Kigali—Muhanga, ubu irafunguye

  • admin
  • 10/05/2016
  • Hashize 8 years
Image

Umuhanda uhuza umujyi wa Kigali na Musanze n’uhuza Kigali na Muhanga yongeye gufungurwa nyuma yo kumara umunsi ifunze kubera ingaruka z’imvura idasanzwe yibasiye amajyaruguru n’uburengerazuba bw’u Rwanda.

Umuhanda uva i Kigali werekeza i Muhanga wuzuriwe n’uruzi rwa Nyabarongo hafi y’uruganda rwa Ruliba ku rugabano rw’akarere ka Nyarugenge na Kamonyi. Mu gitondo cyo kuri uyu wa 10 Gicurasi, imodoka zongeye gukomorerwa kuwucamo ariko amazi yari akiwutwikiriye ku kiraro gihuza Kigali n’akarere ka Kamonyi. Ubwo uyu muhanda wafungurwaga hari abayobozi batandukanye n’abagenzi bifuzaga kwambuka bava cyangwa bajya mu mujyi wa Kigali.

Hari kandi Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Judith Uwizeye utuye mu karere ka Kamonyi wari wabujijwe kujya ku kazi n’umwuzure ku wa Mbere. Kuri ubu hemerewe kwambuka imodoka zitwara abagenzi n’izindi zisanzwe ariko abafite izitwara imizigo iremereye, amagari, amapikipiki n’abanyamaguru basabwe gutegereza amaze akabanza akagabanuka.

Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 10/05/2016
  • Hashize 8 years