Nyuma y’abahanzi ubu Donald Trump yibasiwe bikomeye n’umunyarwenyakazi- “Amafoto”

  • admin
  • 06/04/2016
  • Hashize 8 years

Ku munsi w’ejo tariki ya 04 Mata 2016, nibwo ku rukuta rwe rwa Twitter ndetse na Instagram, Handler Chelsea hagaragayeho amafoto adasanzwe agaragaza iharabika rikomeye uyu munyarwenya yari yakoreye ku ifoto ya Donald Trump urimo kwiyamamariza kuyobora Leta zunze Ubumwe za America.

Amafoto agaragaza ubwambure bw’uyu munyarwenyakazi wo muri iki gihugu cya America yatunguye abantu benshi ndetse n’ubutumwa bwanditse mu mugongo we bugaragaza ko adashyigikiye na rimwe uyu Donald Trump nk’uko yagiye abigaragaza ku magambo yanditse munsi y’amafoto hari aho agira ati: “Rimwe na rimwe twoga mu Nyanja, ubundi tukoga mu kiyaga rero nawe aho uzajya hose amaherezo tuzahurira ahantu hamwe kandi nzakugirira nabi”

Uyu mukobwa usanzwe ari umukinnyi wa Comedi (Imikino yo gusetsa) yakoze ibi ku munsi w’ejo mu mujyi wa Mexico ndetse anagaragara arimo akubura mu muhanda. Ibi bibaye nyuma y’uko abahanzi b’ibyamamare hariya muri America nka ba Chris Brown,Jenifer Ropez, n’abandi bakomeje kugenda bagaragaza ko banenga bikomeye uyu Donald Trump bitewe n’ubutumwa agenda atanga muri iki gihe cyo kwiyamamaza ndetse no kugenda agaragaza irondaruhu hariya muri America.









Yanditswe na Editor 1/Muhabura.rw

  • admin
  • 06/04/2016
  • Hashize 8 years