Nyiricyubahiro Antoni KAMBANDA, Karidinali wa Kiliziya Gatolika Ntagatifu ya Roma bisobanuye iki ?

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 05/12/2020
  • Hashize 3 years
Image

Kuwa 28 Ugushyingo 2020, byinjiye mu mateka ya Kiliziya Gatolika ku isi yose, Nyiricyubahiro Antoni KAMBANDA, Arkiyepiskopi wa Kigali akaba n’Umuyobozi wa Diyosezi ya Kibungo, ni Karidinali wa Kiliziya Gatolika Ntagatifu ya Roma.

1. Icyo Karidinali bisobanura.

  • Izina rya Karidinali

Izina Karidinali rituruka ku ijambo ry’ikilatini « Cardinalis », rituruka ku ijambo « Cardo » («Pivot», « Gond») bivuga “Inkinki”, bityo Karidinali bigasobanura inkingi, umusingi, ikintu cy’ingenzi ibindi byose bishingiraho.

  • Urwego rwa Karidinali

Urwego rwa Karidinali nirwo rwego rw’ikirenga, uretse urwego rwa Papa, mu nzego za Kiliziya Gatolika ya Roma. Rukaba rugizwe n’Abakaridinali ba Kiliziya Gatolika Ntagatifu ya Roma, nk’Inkingi za Kiliziya, Abajyanama n’Inkoramutima za hafi za Nyirubutungane Papa mu buyobozi bukuru bwa Kiliziya Gatolika, nk’Umwepiskopi wa Roma n’Umuyobozi wa Kiliziya Gatolika ku isi yose.

  • Icyubahiro cya Karidinali

Kugira ngo umuntu abe Karidinali atorwa na Nyirubutungane Papa ubwe, ku bushake bwe bwite, akaba ari mu nzego za gisaseridoti, umwepiskopi cyangwa umupadiri, akagomba kuba ari inyangamugayo, akwiye kwizerwa, agaragaza ukwemera guhamye, imyitwarire ikwiye gushimwa, arangwa n’ubushishozi mu gucunga ibya Kiliziya[1]

Karidinali bamuha izina ry’icyubahiro rya “Eminence”. Izina ry’icyubahiro rya «Eminence », riva ku ijambo ry’ikilatini « Eminentia» («eminens »), bisobanura ikintu cy’ikirenga, cyo mu rwego rwo hejuru, rurenze izindi. Mu kinyarwanda nta yindi nyito yabashije kuboneka, hemejwe ko inyito yakomeza kuba Nyiricyubahiro.


2. Inshingano za Karidinali.

Abakaridinali ba Kiliziya Gatolika Ntagatifu ya Roma bagize urugaga rwihariye (Collège cardinalice), bakaba bafite inshingano zihariye bahabwa nʾamategeko ya Kiliziya[1]:

  • Inshingano ya mbere ni uko bafite ububasha bwo gutora no gutorwamo Nyirubutungane Papa, mu muhezo (conclave) utorerwamo Papa, bikurikije amategeko yihariye abigenga.
  • Indi nshingano Abakaridinali bafite ni ugufasha no kugira inama Nyirubutungane Papa, babikoze mu rugaga rwabo, igihe Papa yabatumiye mu gufata ibyemezo bikomeye birebana nʾubuzima bwa Kiliziya, cyangwa ku bibazo byʾingutu bireba Kiliziya ; ndetse na buri wese ku giti cye, bishingiye ku butumwa bwihariye afite mu kubusohoza yunze ubumwe na Papa mu buzima busanzwe bwa Kiliziya yose.

[1] Reba Igitabo cy’Amategeko ya Kiliziya Gatolika Can 349

3. Ubutumwa bwihariye bwa Karidinali

Abakaridinali ba Kiliziya Gatolika Ntagatifu ya Roma bagabanyijemo ibyiciro bibiri :

  • Hari Abakaridinali baba  mu murwa wa Roma, bakaba bashinzwe Ingaga zitandukanye za Papa cyangwa Ibiro bya Papa bifite ubutumwa butandukanye ;
  • Hari nʾAbakaridinali baba muri za Diyosezi zitandukanye mu migabane itandukanye yʾisi, mu butumwa butandukanye bwa Kiliziya.

Nyiricyubahiro Antoni KARIDINALI KAMBANDA azakomeza kuba Arkiyepiskopi wa Kigali.

Bose hamwe mu rugaga rwabo, nkʾabajyanama ba Papa, bagize Kiliziya yihariye ya Roma, bakaba ari Inkingi za Kiliziya Gatolika (Princes de lʾEglise Catholique), kandi bakagira uburenganzira busesuye mu murwa wa Papa.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 05/12/2020
  • Hashize 3 years