Nyirazamani ahangayikishijwe no kurera abana batatu yabyaye

  • admin
  • 18/12/2017
  • Hashize 6 years
Image

Nyirazamani Louise ahangayikishijwe n’ubushobozi buke bwo kurera abana batatu yabyaye, kuko Leta yamushyize no mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe.

Nyirazamani w’imyaka 32 ukomoka mu Kagari ka Nyagosozi Umurenge wa Busogo mu Karere ka Musanze, yabyaye abana batatu ku mugoroba wo kuwa Gatandatu tariki 16 Ukuboza 2017.

Avuga ko asanzwe aba mu buzima bumugoreye kuko atunzwe no guca inshuro, none arasaba ubufasha bwo kurera abo bana kuko akiri mu mu kigo nderabuzima cya Gataraga ari naho yabyariye.

Yagize ati “Nishimiye ko nabyaye abana batatu ariko impungenge ni ukubona icyo kubatunga kuko ndi umukene, hakenewe inkunga naho ubundi kubifasha ntibyanyorohera.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze nabwo bwemeza ko umuryango w’uyu mugore ukennye cyane, ariko bakaba bari kubashakira ubufasha bw’ibanze, nk’uko byemezwa na Uwamariya Marie Claire umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage.

Ati “Ni umukene cyane twiteguye kumufasha n’ubundi abafite ubukene nk’uwo wabyaye abana batatu dusanzwe tubakorera ubuvugizi yaba muri Minasiteri y’Ubuhinzi, akabonerwa inka ya Girinka ariko n’akarere twayishaka kugira ngo abana babone amata.”

Yizeje ko bagiye kumushakira ibikoresho by’ibanze n’ibyo kubatungisha mu gihe bagishakisha igisubizo kirambye. Hagati aho Nyirazamani n’abana be barimo abakobwa babiri n’umuhungu umwe bameze neza.

Yibarutse abakobwa babiri n’umuhungu umwe

Chief editor Muhabura.rw

  • admin
  • 18/12/2017
  • Hashize 6 years