Nyaruguru:Ububisha butamenyekanye bwakorewe abagore 104 n’abana babo batwikiwe mu nzu mu gihe cya Jenoside

  • admin
  • 22/05/2018
  • Hashize 6 years
Image

Muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 hagaragayemo ubugome ndengakamere hirya no hino mu Rwanda, bimwe byagiye bivugwa ariko hari n’ibigenda bimenyekana nyuma y’imyaka 24 kuko hari abo Imana iba yarasize imusozi ngo babare inkuru. Nk’inkuru ya Jeannette Mukagasana umutangabuhamya wasigaye ngo azabare inkuru y’abagore 104 n’abana babo batwikiwe mu nzu mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 mu cyahoze ari Komine Nyakizu ubu ni muri Nyaruguru.

Inkuru y’abagore bagera ku 104 bari kumwe n’abana babo bagatwikirwa mu nzu ari ba zima, nk’uko ibarwa n’umwe wagize amahirwe yo kurokokera muri iyo nzu ariwe Jeannette Mukagasana wo mu karere ka Nyaruguru ahahoze ari muri Komini Nyakizu iherereye muri Perefegitura ya Butare mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.

Hari tariki 19 Gicurasi ubwo abo bagore bakusanyirizwaga muri iyo nzu yari iherereye ku gasozi ka Mbuye yo mu Murenge wa Ngoma. Iyo nzu yari yubakishijwe ibyatsi, zimwe bakunda kwita Nyakatsi aho Mukagasana wari umukobwa wari mu kigero cy’imyaka 17 y’amavuko icyo gihe, avuga ko ari umwe mu barokowe ubwo na we yari yashyizwe muri iyo nzu yendaga gushumikwa ariko akaza kurokorwa n’umusore bari baturanye.

Abivuga n’ikiniga kinshi yagize ati “Nabanje kwanga gusohoka mvuga ngo nibandeke mfane n’abandi, nyogokuru n’abandi bakecuru bari kumwe barambwira bati sohoka, uzavuge urwo twapfuye.”

Avuga ko n’ubwo yumvaga nta yindi mibereho yiteze mu buzima bwe, avuga ko yemeye agasohoka. Avuga ko iyo nzu yari ntoya, ariko abagore n’abakobwa n’abana 104 bose bayitsindagiwemo.

Mukagasana akomeza avuga ko akimara gusohorwa,inzu bayikinze abicanyi bakazana lisansi bagasuka ku bice bitandukanye bya ya nzu, bakazana ikibiriti bakayikongeza.

Mukagasana ati “Uko inzu yashyaga, abari bayirimo bakubitaga ku nkuta, ukaba wagira ngo ni inka zikubita amahembe ku kiraro.”

Igisenge cy’inzu cyaje gukongoka, hanyuma abicanyi bafata amafuni babarenzaho ibinonko bya ya nzu barimo, bazana n’amasuka barayihinga babatabamo.

Mukagasana avuga ko abo bagore n’abakobwa n’abana bicanywe n’umusaza wari umugaye witwaga Bundoyi. Abicanyi ngo babikoze bavuga ko batari kugenda bonyine, ko bagombaga kugira umugabo ubaherekeza.

Mukagasana yagize ati “Baravuze ngo hano harimo akana k’agahungu, kandi ntibashaka umuhungu uhapfira, keretse Bundoyi. Baragafashe barakazunguza bakubita ku rukuta rw’inzu. yatatse rimwe.”

Nyina w’uwo muhungu na we watwikiwe muri iyo nzu icyo gihe ngo bamukubise umuhoro ku nda bavuga ngo n’uwo atwite ni umuhungu kandi badashaka ko hari umuhungu usigara.

Mukagasana avuga ko abo bagore n’abana babo ari abari baragiye bakurwa ku misozi itandukanye yari igize Komini Nyakizu.Aba mbere bafashwe ni abari bahungiye kuri iyo nzu yari ituwemo n’uwo musaza bitaga Bundoyi, wari wararahiye ko atazigera ahunga n’ubwo yahigwaga bukware. Nyuma y’aho abandi bagiye bakurwa hirya no hino, bakabegeranya bavuga ko bazicwa nyuma.Kuri ubu aho hiciwe izo nzira karengane zigera kuri 104,ubu hubatswe urukuta rwanditseho amazina ya bamwe mu bahiciwe.

Kugeza magingo aya, ntiharamenyekana uwakongeje iyo nzu, kuko abatuye kuri ako gasozi banze kugira icyo bavuga. Mukagasana na we n’ubwo yari ahari, ahanini ngo yumvishaga amatwi. Yari yubitse umutwe atinya kureba abicanyi, kuko yatekerezaga ko uwo bahuza amaso yahita amusubiza muri ya nzu na we agatwikwa yumva nk’uko byarimo bigendekera bagenzi be barimo.

Hakizimana Jean, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ngoma, avuga ko hari abarebereye igihe ubwo bwicanyi bwabaga barafunzwe, ariko bose uko bari nta makuru bigeze batanga kugeza mangingo aya.

Chief Editor

  • admin
  • 22/05/2018
  • Hashize 6 years