Nyaruguru : Umuyobozi w’Ingabo yashyikirije abakuru b’imidugudu amagare yatanzwe na Perezida wa Repubulika [REBA AMAFOTO]

  • admin
  • 02/07/2020
  • Hashize 4 years
Image

Umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo ari kumwe n’Umuyobozi w’Ingabo mu Ntara, yashyikirije abakuru b’imidugudu amagare 93 yatanzwe na Perezida wa Repubulika mu kubashimira kuba ari Indashyikirwa mu kuzuza inshingano zabo n’uburyo bafasha abaturage mu bikorwa byo kwibohora.

Abakuru b’imidugudu 93 igize imirenge ya Ruheru, Nyabimata, Muganza na Kivu mu Karere ka Nyaruguru, bahawe amagare kuri uyu wa Kane tariki 02 Nyakanga 2020.

Aya magare bayashyikirijwe n’umuyobozi w’Ingabo z’u Rwanda mu Ntara y’’Amajyepfo, Major General Emmy Ruvusha, wababwiye ko bayagenewe n’Umukuru w’Igihugu kubera uruhare bagize mu rugendo rwo kwibohora.

Yaboneyeho kubasaba gukomeza gukora neza umurimo wabo, batanga amakuru ku bidasanzwe babonye byose, bakanabitoza abo bayobora, mu rwego rwo kubungabunga umutekano w’aho batuye.

Yagize ati “izo modoka z’amapine abiri muzajye muzifashisha mu kugera henshi hashoboka, kandi namwe hagati yanyu mujye munafatanya. Ni byo bizatuma mubasha kurinda neza umutekano w’abo muyobora, kandi ni cyo abayobozi baberaho.”

Yagarutse no ku kuba kuwa gatandatu ushize tariki ya 27 Kamena 2020, abatuye mu Mudugudu wa Yanza baraye batewe n’abaturutse i Burundi, hari abaturage ubwabo bifatiye umwe mu bari bateye wari ukihishe mu giturage, ashima ubufatanye bagaragaje.

Ati “Byagaragaje ko mukora. Nimureke duashyire hamwe, twongere tuzamure amarondo. Si irondo rihangana, ahubwo iritungira agatoki inzego z’umutekano ngo ngaba. Si irondo risinzira, ahubwo irigaragaza ibidasobanutse byose, inzego z’umutekano zikikurikiranira.”

Abahawe amagare bashimye ishimwe bagaragarijwe na Perezida w’u Rwanda, banavuga ko ribateye ishyaka ryo kurushaho gukora neza.

Emmanuel Nubahimana, umukuru w’umudugudu wa Nyacyonga mu Murenge wa Ruheru, yagize ati “Tugiye kurushaho kugera kure, dukora byinshi bitanga umusaruro.”

Josephine Kaminani uyobora Umudugudu wa Nyagisenyi mu Murenge wa Muganza, afite imyaka 42. Ntazi igare, ariko ngo agiye kuryiga ku buryo azajya aryifashisha, haba mu kugenderera bagenzi be ngo bajye inama ndetse no kujya mu nama zinyuranye.

Amagare nk’ayatanzwe mu mirenge ine y’i Nyaruguru, yatanzwe no mu yindi mirenge ikora kuri Nyungwe yo mu Ntara y’Amajyepfo no mu y’Uburengerazuba.

Salongo Richard/MUHABURA.RW Amakuru Nyayo

  • admin
  • 02/07/2020
  • Hashize 4 years