Nyaruguru: Maniraho Anathole wari umuyobozi ushinzwe amasomo muri GS Nyabimata nawe yiciwe mu gitero

  • admin
  • 20/06/2018
  • Hashize 6 years
Image

Abantu bitwaje intwaro zirimo n’imbunda bateye mu Murenge wa Nyabimata akagali ka Nyabimata Umudugudu wa Rwerere mu ijoro ryakeye bica abantu . bakomeretsa abandi barimo n’ umunyamabanga nshingwabikorwa w’ Umurenge.

Abishwe ni Maniraho Anathole umuyobozi ushinzwe amasomo muri GS Nyabimata na Habarurema Joseph wari umucuruzi w’ inyama.

Byabereye mu mudugudu wa Rwerere akagari ka Nyabimata umurenge wa Nyabimata uhana imbibe n’ igihugu cy’ u Burundi.

Amakuru agera kuri Muhabura .rw aremeza ko abantu bari bashimushwe saa kumi n’ ebyiri za mu gitondo kuri uyu wa 20 Kamena bagarutse bavuga ko bari bategetswe n’ abo bagizi ba nabi kubatwaza ibyo basahuye muri butike ebyiri zo mu isanteri Rumenero

Mu bari bashimuswe harimo uwarindaga SACCO. Iyi SACCO nubwo aba bagizi ba nabi bagererageje kuyisahura ngo ntibabigezeho.

Aba bagizi ba nabi kandi batwitswe urugo rwa gitifu Nsengimana, imodoka ye ndetse na moto ya Havugimana JMV bita Nyagezi.

JPEG - 36.3 kb
Maniraho Anathole wari umuyobozi ushinzwe amasomo muri GS Nyabimata wiciwe mu gitero i Nyabimata

Abakomeretse ni Umunyabanga nshibikorwa w’ umurenge wa Nyabimata Nsengiyumva Vincent, Munyaneza Fidele n’ abandi batatu. Nsengiyumva Vincent warashwe ku ijosi arimo kuvurirwa ku bitaro bya Kaminuza CHUB.

Soma Inkuru bifitanye Isano kanda hano : http://muhabura.rw/amakuru/politiki/Nyaruguru-Abantu-bitwaje-intwaro-bagabye-igitero-ku-murenge-wa-Nyabimata-batwika-imodoka-ya-Gitifu-ndetse-n-icumbi-rye

Niyomugabo Albert

  • admin
  • 20/06/2018
  • Hashize 6 years