Nyarugenge:Hôtel des Mille Collines yoroje inka imiryango itatu y’abarokotse Jenoside batishoboye
- 03/07/2019
- Hashize 5 years
Mu rwego rwo gushyigikira gahunda yatangijwe nya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame ya Girinka,Hôtel des Mille Collines yagabiye inka eshatu imiryango itatu y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 batuye Murenge wa Mageragere.Ibi kandi ngo ni mu rwego rwo kubereka ko batari bonyine.
Ubuyobozi bwa Hôtel des Mille Collines ,bwashyikirije izo nka uko ari eshatu imiryango itatu igizwe n’umuryango wa Kanani Theogene,uwa Laurence Musabyemariya n’uwa Josee Mukabaranga bose bo mu murenge wa Mageragere akarere ka Nyarugenge.
Umwe mu bagabiwe inka na Hôtel des Mille Collines witwa Kanani Theogene yavuze ko yanejejwe ni inka bamuhaye kuko yifuza inka yo korora ariko kubera ubushobozi bucye ntabashe kuyibona,bityo ngo kuba abonye abagira neza bamufashishije kuzuza ibyifuzo bye ari ikintu kimushimishije cyane.
Kanani umubyeyi w’abana batanu avuga ko iyi nka ije ari igisubizo ku muryango we.
Ati ” Mu bintu byanejeje ni iyi nka yanejeje.Hari ibintu byambabaje mu minsi yashize aho umwana wanjye yafashe ingwa arayihonda ngo ayikoroga mu gikombe ngo ni amata y’inka.Numva birambabaje ndavuga nti Imana izambabarire mbone inka “.
Akomeza agira ati “ Rero ije ari igisubizo ku bana banjye bakunda amata ari igisubizo no ku muryango natwe ababyeyi kuko izatugirira umumaro abana banywe amata kandi mbone ifumbere “.
Avuga ko ashimira Leta y’ubumwe yashyizeho gahunda ya girinka ndetse na Hôtel Des Mille Collines yashyigikiye iyi gahunda ikagira ubushake bwo kumworoza.
Umuyobozi mukuru wa Hôtel des Mille Collines Kangwage Claire,avuga ko iyi gahunda yo koroza abanyarwanda ari ugushyikira gahunda Perezida Kagame yatangije mu myaka ishize.
Avuga kandi ko kuba bahisemo koroza aba barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 ari ukugirango babereke ko batari bonyine.
Ati ” Tukaba twiyemeje gufasha n’aba barokotse Jenoside mbere y’uko iminsi ijana twihaye twibuka Jenoside yakorewe Abatutsi tuyisoza.Ni nayo mpamvu twahuriye aha uyu munsi kugira ngo dufashe aba bantu nabo bazafashe abandi “.
Kangawage avuga ko nk’ikigo cy’imari mu mafaranga babona usibye kwishyura imisoro,bakora ibikorwa nk’ibi kugirango basangire n’abandi nk’uko umuco nyarwanda ubiteganya.
Ati “Dukorera mu gihugu cy’abaturage,muri ya mafaranga tubona usibye kwishyura imisoro ariko n’abaturi iruhande nabo bakabona kuri ubwo bukungu bwacu bityo tugasangira nabo “.
Usibye izi nka eshatu batanze, iyi Hotel isanzwe ikora ibikorwa nk’ibi byo gufasha abatishoboye aho umwaka ushize yoroje indi miryango itatu yo mu karere ka Gasabo byiyongera ku banyeshuri bishyurirwa amafaranga y’ishuri.
Umuyobozi w’Ishami ry’Ubuhinzi n’Umutungokamere mu Karere ka Nyarugenge, Shumbusho Uwimana Jean d’Amour yashimiye Hôtel des Mille Collines kuba yarafashe iya mbere ikifatanya n’akarere kwesa umuhigo kihaye ndetse no gushyigikira gahunda yatangijwe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame.
Akomeza agira ati”Twe iyo tubonye abafatanyabikorwa nk’aba baza gutera inkunga gahunda ya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ndetse ari n’umuhigo ni ibyishimo”.
Akarere ka Nyarugenge kari kihaye umuhigo wo gutanga inka ku miryango 150 kakaba karawugezeho ku kigero cy’ijana ku ijana.
Hôtel des Mille Collines imaze imyaka 46 ikorera mu Rwanda ,ikaba ari nayo hotel ya mbere nini yabayeho mu Rwanda.
- Umuyobozi mukuru wa Hôtel des Mille Collines KANGWAGE yasabye abahawe inka kuzazifata neza nabo bakazoroza abandi
- Abahawe inka bagizwe uturutse ibumoso na Josee Mukabaranga , Kanani Theogene na Laurence Musabyemariya
- Izi nka uko ari eshatu zaguzwe ayasaga miliyoni imwe n’ibihumbi 600 kandi zose zirahaka
Yanditswe na Habarurema Djamali