NYARUGENGE: Umugabo afunzwe akekwaho gukorera abantu ibyangombwa by’ibihimbano.

  • admin
  • 04/09/2015
  • Hashize 9 years

Ruzavaho Ally w’imyaka 53 y’amavuko wo mu kagari ka Rwezamenyo ya 1, Umurenge wa Nyamirambo ,akarere ka Nyarugenge,ari mu maboko ya Polisi yo mu karere , aho akekwaho inyandiko mpimbano n’ubushukanyi, ubu akaba afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Nyamirambo.

Nkuko bitanganzwa na Polisi y’u Rwanda ikorera muri aka karere ngo, nyuma yo kubona amakuru ko hari umuntu ukora akanatanga ibyangombwa, yakoze iperereza ryimbitse, aho nyuma yo kumufata bagiye iwe mu rugo bahasanga ibintu bitandukanye byose bitemewe birimo impushya zo gutwara ibinyabiziga zo mu gihugu cy’u Burundi, impapuro z’inzira(passeports) z’igihugu cy’u Burundi zitararangira ndetse na kashe z’ubwoko 23 butandukanye.

Muri kashe bamusanganye, harimo iz’amabanki, amashuri, amakompanyi y’ubwubatsi, imiryango mpuzamahanga , iy’ambasade y’u Burundi muri Afurika y’Epfo, iy’Umujyi wa Bijumbura, n’izindi. Nyuma yo gufatwa, uyu mugabo yemera icyaha akanasaba imbabazi aho agira ati:”Narihenze kandi nahemukiye igihugu, rwose ndasaba imbabazi z’ibibi nakoze.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Chief Superintendent (CSP) Célestin Twahirwa agira inama abantu bose ko badakwiriye kwishinga no gushakira ibyangombwa mu bantu nk’aba, kuko nabo amategeko abahana atazabihanganira. Yagize ati:Inzego zishinzwe umutekano z’igihugu zikorana neza ku buryo ntawe uzabona aho amenera akora ibyaha nk’ibi. Kwigana no guhimba inyandiko ni icyaha gihanwa n’amategeko.”

Umuvugizi wa Police CSP Twahirwa Yavuze ko Ruzavaho akurikiranyweho icyaha cy’inyandiko mpimbano ihanwa n’ingingo ya 609 y’igitabo cy’amategeko ahana ibyaha cya Repubulika y’u Rwanda. Iyi ngingo ivuga ko umuntu wese uhimba cyangwa uhindura mu buryo ubwo ari bwo bwose inyandiko, ashyiraho umukono cyangwa igikumwe bitari byo, yonona inyandiko cyangwa imikono, asimbuza abantu abandi, ahimba amasezerano, imiterere y‟ingingo zayo, igitegetswe gukorwa cyangwa icyarangije kwemeranywa, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka irindwi (7) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi magana atatu (300.000) kugeza kuri miliyoni eshatu (3.000.000).

www.muhabura.rw

  • admin
  • 04/09/2015
  • Hashize 9 years