Nyanza : Umugabo wasambanyaga abana ba bakobwa akanabacuza yarashwe arapfa

  • admin
  • 10/01/2020
  • Hashize 5 years
Image

Mu Mudugudu wa Mwima, mu Kagari ka Rwesero mu Murenge wa Busasamana, mu Karere ka Nyanza humvikanye urusaku rw’amasasu mu ijoro ryo kuwa 9 rishyira kuwa 10 Muratama 2020.

Ubaturage yatangaje ko yumvise iby’urusaku rw’amasasu ariko ntihamenyekane impamvu yarwo.yagize Ati ” Mu masaha y’ijoro twumvise amasasu inshuro ebyiri nyuma tubona Polisi iraje ni’modoka ebyiri nyuma haje ambiranse. Ntitwasobanukiwe ariko mu gitondo tubona amaraso hafi n’urwibutso.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Sylivestre Twajamahoro avuga ko umupolisi yarasaga umuturage wo mu Murenge wa Busasamana, Jean Bosco Sibomana w’imyaka 40 wakekwagaho ibyaha cyo gusambanya no gucuruza abana b’abakobwa, wari ufungiye kuri Sitasiyo ya polisi ya Busasamana akageragezaga gucika ubwo yari agiye kwerekana abo bafatanyije ibyaha.

Yagize Ati “ Nibyo koko icyo kintu cyabayeho ubwo Jean Bosco Sibomana wakekwagaho iba ibyaha cyo gusambanya no gucuruza abana b’abakobwa bari bamujyanye ngo yerekane mugenzi we agurishaho abana, bageze mu nzira ashaka gutoroka, umupolisi wari umuherekeje ahita amurasa. Mu kumurasa rero ntabwo yapfuye bahise bamujyana kwa muganga mu Bitaro bya Nyanza, nyuma aza gupfira mu bitaro.”

CIP Sylivestre Twajamahoro yahumurije abaturage bumvise ayo masasu mu ijoro, abasaba gukomeza akazi kabi nk’uko bisanzwe.

Muhabura.rw

  • admin
  • 10/01/2020
  • Hashize 5 years