Nyanza: Minisitiri Uwacu yabibukije impamvu y’Umuganura ndetse n’Icyo uvuze ku Banyarwanda

  • admin
  • 06/08/2016
  • Hashize 8 years
Image

Minisitiri w’Umuco na Siporo, Uwacu Julienne yibukije ab’I Nyanza ubusobanuro bw’Umuganura ndetse anabasaba guha agaciro uyu munsi bazirikana ko uretse kuba ari umuco ndetse n’ibindi bikorwa bifitanye isano byaranze abanyarwanda bo hambere anashimangira ko ari n’umwanya Abanyarwanda baba mu gihugu ndetse n’ababa hanze yacyo bahura mu buryo bunyuranye bakishimira umusaruro baba baragezeho mu mwaka ushize.

Ibi Minisitiri Uwacu yabigarutseho kuri uyu wa 05 Kanama 2016, mu karere ka Nyanza ubwo yari yifatanije n’abatuye aka karere mu kwizihiza ibirori by’Umuganura wabereye mu midugudu yose igize u Rwanda ku rwego rw’igihugu ibi birori bikaba byabereye I Nyanza. Mu ijambo yagejeje ku banyarwanda bari babiri bifatanije nawe kuri uyu munsi, Minisitiri Uwacu Julienne yakomoje ku mateka y’uyu munsi w’Umuganura u Rwanda rwizihije kuri uyu wa Gatanu Kanama. Aho yagize ati “Uyu munsi w’Umuganura ubundi wahoze ari umwanya wahuzaga umwami wabaga ayoboye u Rwanda n’abaturage ayoboye, aho yengaga ibinyobwa hagategurwa ibyo kurya hanyuma umwami agasangira n’abaturage ayoboye umusaruro wabaga waravuye mu bikorwa by’amaboko yabo, bakaboneraho umwanya wo kwishima, kubyina bahamiriza ndetse bakanafata ingamba zihamye zo gusigasira umuco wabo”.

Minisitiri Uwacu kandi yagarutse mpamvu uyu mwaka bahisemo kwizihiriza uyu munsi muri aka karere ka Nyanza aho yavuze ko aka karere kabumbatiye byinshi ku muco Nyarwanda ndetse anemeza hari gahunda yo kwita kuri Ubu bucyerarugendo akaba yagize ati “Nk’uko Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti Twubakire ku muco wacu Twiteze imbere, rero by’umwihariko turifashisha umuco wacu u Rwanda rwarazwe n’Imana ari nayo mpamvu tugomba gusigasira ahantu nyaburanga igihugu cyacu gifite tukaba twabyaza umusaruro ubukerarugendo bushingiye ku muco kandi umusaruro w’ibikorwa bishingiye ku muco muri aka karere bikaba byajya bishyirwa imbere ku buryo no mu mihigo duhiga byajya biza imbere”. Ibi birori byo kwizihiza Umuganura ku rwego rw’Igihugu byari byitabiriwe n’abandi bayobozi bakuru b’igihugu cyacu harimo Minisitiri w’Ubucuruzi n’inganda bwana Kanimba Francois, Umunayamabanga wa Leta muri MINAGRI ushinzwe ubuhinzi bwana Tonny Nsanganya, Umuyobozi w’intara y’Amajyepfo bwana Munyentwari Muzuka n’abandi banyacyubahiro batandukanye bari bazanye na Minisitiri w’Umuco na Siporo Madame Uwacu Julienne wari n’Umushyitsi mukuru kuri uyu munsi.

Umuganura w’uyu mwaka wabaye umwihariko kuko waje guhuzwa n’Iserukiramuco Nyafurika ry’imbyino ryitabiriwe n’ibihugu nka Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo, Senegale, Misiri, Kenya ndetse n’u Rwanda rwari rwakiriye iri Serukiramuco, Umuganura kandi wabanjirijwe n’Igitaramo (Nyanza Twataramye) cyabereye I Nyanza mu Rukari mu ijoro ryo ku wa 04 Kanama 2016 aho hasojwe igitaramo Abanyarwanda bagahurira mu kwizihiza Umuganura kuri Sitade ya Nyanza.

Yanditswe na Snappy Akayezu Jean de Dieu/Muhabura.rw

  • admin
  • 06/08/2016
  • Hashize 8 years