Nyanza: Abana babiri bapfiriye muri Piscine ya Hotel

  • admin
  • 25/07/2017
  • Hashize 7 years
Image

Abana babiri b’abanyeshuri mu mwaka wa gatatu mu ishuri ryisumbuye rya Tekiniki rya St Peter Gihozo bitabye Imana ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere barohamye muri piscine ya Hotel Dayenu Nyanza.

Aba bana bari baje koga muri iyi piscine ari batanu, bane muri bo bacumbitse mu kigo undi umwe ataba mu kigo.

Erasme Ntazinda uyobora Akarere ka Nyanza yavuze ko aba bana batangiye koga bakarohama maze batatu muri bo bakabasha kuvamo bagatabariza bagenzi babo bahezemo, abatabazi bagasanga bamaze gupfa.

Imibiri y’aba bana bapfuye yajyanywe ku bitaro bya Nyanza naho “Manager” w’iyi Hotel na nyirayo bo bakaba bahise batabwa muri yombi nk’uko amakuru atugeraho abyemeza.

Hoteli n’ahandi batanga serivisi za Piscine basabwa kugira ushinzwe ayo mazi n’abayarimo mu gihe cy’akazi.


Yanditswe na Chief Editor/MUHABURA.rw

  • admin
  • 25/07/2017
  • Hashize 7 years