Nyampinga yambuwe ikamba nyuma y’iminsi ibiri aryegukanye

  • admin
  • 27/09/2018
  • Hashize 6 years
Image

Umukobwa uherutse kwegukana ikamba rya Nyampinga muri Ukraine 2018 Veronkia Didusenko,yahise aryamburwa nyuma yo gusanga afite umwana kandi bitemewe.

Amategeko agenga iri rushanwa kimwe n’andi yose y’ubwiza hari harimo itegeko rivuga ko nta mukobwa ufite umwana wemerewe kwitabira ariko Veronkia Didusenko we yaje kubirengaho aritabira dore ko afite umwana mukuru ufite imyaka ine.

Iri rushanwa ryari ryabaye kuwa 20 Nzeri 2018, iby’uko uyu mugore w’imyaka 23 yabayeho umugore ndetse afite umwana mukuru bishyirwa hanze hashize iminsi ibiri.

Abategura irushanwa bahise bashyira hanze itangazo bavuga ko Veronkia yambuwe umwanya, bati” Tugendeye ku mabwiriza y’irushanwa nta mukobwa ufite umwana cyangwa wigeze gusezerana wemerewe kwitabira, ibyo Veronkia yabirenzeho aritabira kandi aziko yigeze gushaka umugabo kandi akaba afite umwana. Ubu yambuwe inshingano.”

Ryakomeje rivuga ko iyo hagize umwe mu barushanwa utanga amakuru atari yo baba bafite uburenganzira bwo kumukura mu bahatana. Nyampinga mushya wa Ukraine 2018 azatorwa bundi bushya kuwa 30 Nzeri 2018.


Mu magambo y’uyu mugore wiyambitse uruhu rw’inkumi kandi yaravuye mu rugo yanabyayemo umwana w’umuhungu, yifashishije urubuga rwa Instagram yavuze ko ari ibihe bikomeye kuri we ashimira abantu bamushyigikiye ariko avuga bitagishobotse ko agumana ikamba kubera ko yirengagije amabwiriza y’irushanwa nkana.

Bamwe mu bamukurikira bavuze ko yakoze amakosa akica amategeko nkana, abandi bavuga ko atari akwiye kwamburwa umwanya kuko kuba yarabyaye ndetse akaba yarigeze umugabo bidakura ari ikizungerezi kandi akaba yari akwiye kuba Nyampinga wa Ukraine.

Itegeko nk’iri mu 2013 ryakuwe mu irushanwa ryo guhatanira ikamba rya nyampinga wa Great Britain, nyuma y’uko abashinzwe gukurikirana iri rushanwa basanze hari abategarugori bamwe babuzwa amahirwe na ryo.


Niyomugabo Albert /Muhabura.rw

  • admin
  • 27/09/2018
  • Hashize 6 years