Nyamirambo: Umugore wari umaze imyaka 2 abana n’ umugabo yahindutse umugabo

  • admin
  • 15/01/2020
  • Hashize 4 years

Nyamirambo mu mujyi wa Kigali hatahuwe umugabo wari umaze igihe yarigize umugore akajya abeshya umugabo we ko atwite, ngo yari yaraguze ibigoma avuga ko azabyara muri uku kwezi.

Imanizabayo Emerence wari uziranye n’ uyu mugabo wari warigize umugore avuga ko nawe atari aziko ari umugabo wigize umugore.

Uyu mugabo witwa Innocent wari warigize umugore abantu bakeka ko yaba ari igini kuko ngo yajyaga anyuzamo agahamagara umugabo we yahinduye ijwi akavuga ko ari nyirabukwe w’ umugabo we uba muri Cameroon.

Imenyabayo Patience , nyiri igipangu uyu muryango wakodeshagamo avuga ko abo bantu bamusabye inzu yo gukodesha abona ari umugore n’ umugabo.

Yahoraga yitandiye ariko yakuye igitambaro basanga afite ubwanwa

Yemeza ko uyu mugabo wigiraga umugore yari amaze amezi 7 abana n’ abandi bagore mu gipangu, gusa ngo yirirwaga yitandiye nk’ abasilamukazi. Ngo yabanaga n’ abandi bagore mu matsinda ndetse bakanajyana guhaha.

Ati “Ukabona asohokanye n’ umugabo bagiye gusenga yakenyeye igitenge yitwaje n’ isakoshi.”

Uyu mugabo wari warihinduye umugore yabwiraga abagore bagenzi be ko bamuroze atobagurika amatama ati “Niyo mpamvu nimfuka gutya”.

Nyiri amazu akomeza avuga ko umugabo w’ uyu mugabo wari warigize umugore yamutumyeho ngo amufashe ikibazo cy’ intonganya zari zavutse mu rugo kuko yari yatangiye gukeka ko uwo babana yaba ari umugabo mugenzi we.

Icyo gihe ngo Imenyabayo yabwiye uyu mugore/gabo abana bari barahimbye Dada ngo akuremo amwereke amabere ye arabyanga avuga ko bidashoboka ko yaba abanye n’ umugabo imyaka ibiri atarabona amabere ye.

Ati “Yaba yicaye hanze ukabona agapira karatera nk’ umwana urinkoka, mbwira umugabo we nti umugore wawe aratwite wimutera siterese…yari yaratubwiye ngo azabyara kuri 17 z’ uku kwezi, ariko wareba umwanya umwe ugasanga akada kaje imbere undi mwanya ukakabura”


Ku Cyumweru nimugoroba umugabo yatahanye n’ abavandimwe be, bageze mu rugo babwira uyu wiyitaga umugore ngo abereke ibyangombwa, basanga nta cyangombwa afite gusa bamusangana akamitiweri kanditseho amazina y’ umugabo. Bamubajije abasubiza ko ari se wibeye amuha izina rya musaza we.

Muri uwo mugoroba nibwo bamujyanye ku kagari bakeka ko yaba ari umucengezi, abayobozi bamutegeka gukuramo umupira akereka umugabo we amabere, abanza kubyanga ageze aho abikora ku gitsure umugabo asanga ibyo yitaga amabere ni amasogisi yari yarashyize mu isutiye.

Uyu mugabo wari warigize umugore yanakuyemo imyenda yo hasi basanga afite igitsina cy’ umugabo.

Umugabo wari warashatse umugabo mugenzi we atabizi ngo yabwiye ubuyobozi ko uyu wiyitaga umugore bajyaga batera akabariro ariko ngo uwo wiyitaga umugore yabanzaga kuzimya amatara, akatakinga ikintu mu idirishya ku buryo babikorera mu mwijima.

Ngo Imana yajyaga ibwira uyu mugabo ko uwo yita umugore we atari umugore ahubwo ari igini.


Chief editor Muhabura.rw

  • admin
  • 15/01/2020
  • Hashize 4 years