Nyamasheke:Umwarimukazi yapfuye bitunguranye nyuma yo kuva kubwiriza mu rusengero

  • admin
  • 19/08/2019
  • Hashize 5 years
Image

Dusabimana Violette yari umwarimu wigishaga mu rwunge rw’amashuri rwa Ruheru A iherereye mu murenge wa Kanjongo akarere ka Nyamasheke ho mu ntara y’iburengerazuba,yapfuye urupfu rutunguranye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 19 Kanama.

Amakuru aturuka mu kagari ka kigarama aho Dusabimana Violette yaratuye avugako ejo yabyutse ajya gusenga ndetse akaba ariwe wari umubwiriza w’icyigisho cy’uwo munsi ndetse bagahamya ko yabikoze neza mu iteraniro ariko bakaba batunguwe niyo nkuru y’incamugongo.

Umuturanyi we akaba n’umukozi bakorana mu rwunge rw’amashuri rwa Ruheru A yabwiye Muhabura.rw ko ejo Dusabimana Violette yabyutse ajya gusenga nta kibazo afite cy’uburwayi,ndetse ahamya ko no mu kazi atari aherutse kurwara bakaba batunguwe n’urupfu rw’umuvandimwe wabo.

Yagize ati “Ku kazi nta kibazo yari afite, yagakoraga neza na mbere yuko apfa yagiye gusenga kandi aranigisha mu iteraniro bya dutunguye iby’urupfu rwe”.

Mbabazi Claude umugabo wa Nyakwigendera yahamije iby’aya makuru avuga ko nawe yatunguwe n’uru rupfu kuko umugore we atari arwaye bigaragara,kandi ko ejo yari yiriwe asenga aho yagiye ku rusengero mu gitondo cya kare agataha atarwaye.

Yagize ati “Yavuye hano mu cyakare ajya gusenga agaruka ari muzima, turyama nta kibazo mu rukerera niho yapfuye”.

Gusa yongeyeho ko uwo bashakanye yarafite ikibazo cy’umuvuduko ukabije w’amaraso (Hypertension)ku buryo bari bamukuye ku munyu ariko ko yubahirizaga neza inama yahawe na muganga wamwitagaho.Ni ugutegereza ibisubizo muganga azatanga ahamya icyateye urupfu rwa Dusabimana Violette.

JPEG - 46.4 kb
Aha Dusabimana yigishaga mu iteraniro ryo kuri iki cyumweru tariki ya 18 kanama uyu mwaka
JPEG - 75.9 kb
Ifoto y’urwibutso ibumbiye hamwe abakozi ba G.s Ruheru A irimo Dusabimana (wambaye ikanzu y’igitenge wa kane uturutse iburyo)

Denis Fabrice Nsengumuremyi /MUHABURA.RW

  • admin
  • 19/08/2019
  • Hashize 5 years