Nyamasheke:Icumbi rya mwarimu rikomeje kubangamira Ireme ry’uburezi

  • admin
  • 08/08/2019
  • Hashize 5 years
Image

Hashize hafi imyaka icumi leta y’u Rwanda ishyize imbaraga mu gucyemura ibibazo by’ingutu byabangamira ireme ry’uburezi muri rusange, harimo kuzamura imibereho ya mwarimu dore ko ariwe nkingi ntajegajega yo kugera ku ireme ry’uburezi, guhugura abarimu kugirango bagire ubushobozi mu bijyanye n’imyigishirize ndetse no kubakira mwarimu icumbi mu rwego rwo kwegera akazi bikureho gucyererwa bya hato na hato.

Umunyamakuru wa Muhabura.rw yanyarukiye mu karere ka Nyamasheke,umurenge wa Kanjongo ahasanga icumbi rya mwarimu ritaruzura ariko abarimu babayemo mu rwego rwo kwirwanaho (arrangement) ariko ubona hari ibintu bimwe byagakwiye gukosorwa kuko bidasaba amikoro menshi.

Umwarimu utashatse ko amazina ye atangazwa kubera umutekano we yabwiye Muhabura.rw ko babangamiwe no kuba mu icumbi rutagira umuriro kandi insinga z’amashanyarazi zibaca hejuru.

Yagize ati “Twaravuze,turatakamba ngo baduhe nibura umuriro kugirango tujye dutegurira amasomo ahabona biranga biba iby’ubusa,ntako tutagize”.

Akomeza agira ati “Turabizi ko icumbi ribura ibisabwa byinshi ariko twe nk’abarezi tubona igikenewe cyane ari urumuri kugirango tube ahabona kandi uwo muriro uracyenewe pe”.

Undi mwarimu yagaragaje igihe iki kibazo kimaze ariko kikaba kidacyemuka avuga ko ubuyobozi bw’abarangaranye bigaragara.

Yagize ati “Imyaka ishize ari hafi umunani iyi nzu idacanirwa,abayituye hafi bafite umuriro,twe ntawo tugira urumva atari akarengane? bagakoze ibishoboka iyi nzu ikajyamo umuriro maze amasomo agategurwa maze ireme ry’uburezi rikagerwaho”.

Iki kibazo kimaze hafi amezi umunani Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kanjongo iyo nzu yubatsemo,Cyimana Kanyogote,yigize kubwira Muhabura.rw ko icyo kibazo cy’umuriro gicyemuka bidatinze none umwaka urenda gushira.

Gitifu Cyimana Kanyogote yongeye gutangariza umunyamakuru ko mubazi (Cash Power) yo kuri iyo nzu yakubiswe n’inkuba maze irangirika bakaba baragiye kureba indi iyisimbura.

Yagize ati “Mubazi ntiraboneka ariko twatanze commande turacyategereje ariko bidatinze ikibazo kiracyemuka

nibabe bihanganye”
.

Muhabura.rw yashatse kumenya icyo ubuyobozi bw’akarere ka Nyamasheke bubivugaho maze ntibyakunda ariko iyi nkuru iracyakurikiranwa.

JPEG - 53.6 kb
Iyi nzu imaze imaze imyaka hafi umunani abarimu bayicumbitsemo batazi ikitwa urumuri bibera mu icuraburindi

Nsengumuremyi Denis Fabrice/MUHABURA.RW

  • admin
  • 08/08/2019
  • Hashize 5 years