Nyamasheke:Abaturage batanze amakuru y’abagizi ba nabi bashatse guhungabanya umutekano bahembwe

  • admin
  • 23/03/2019
  • Hashize 5 years
Image

Minisitiri w’ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase yemereye ibihembo abaturage bagize uruhare rugaragara mu kumenyekanisha amakuru y’aba bagizi ba nabi bashatse guhungabanya umutekano mu Murenge wa Karambi.

Ibi bihembo Minisitiri Shyaka yabibemereye mu ruzinduko rw’umunsi umwe yagiriye muri aka karere ku wa gatanu tariki 22 Werurwe 2019.

Muri aka karere niho abantu batahise bamenyekana baherutse gushaka guhungabanya umutekano ariko bakomwa mu nkokora n’abaturage batanze amakuru ku gihe.

Mu Murenge wa Karambi ni ho abantu bitwaje intwaro babarirwa muri 80 bambutse ikiyaga cya Kivu mu ijoro ryo ku cyumweru tariki 18 Werurwe 2019, bagerageza guhungabanya umutekano, umuturage umwe arahagwa ubwo abo bagizi ba nabi bahanganaga n’ingabo z’u Rwanda zahise zihagoboka nyuma yo guhabwa amakuru n’abaturage.

Mu ma saa kumi zo mu rucyerera nibwo Tabaro Eliyazari, umukuru w’Umudugudu wa Cyankuba mu Kagari ka Kagarama ahatungukiye abagizi ba nabi ndetse na Hakizimana Nathan ni bo babanje gutabaza bakimara kubona abo bagizi ba naba.

Tabaro yagize ati “Namaze kumenya amakuru saa kumi z’ijoro ko mu mudugudu nyobora hajemo abantu batahasanzwe kandi badasa n’ingabo z’igihugu mpita mbyuka, ariko mu gihe ntangiye kubyutsa abaturage mpita nkubitana n’abo bantu bavuye muri Congo banyambura telefone bambwira ko mbageza ahitwa mu Rusizi kuko ari ho barimo bajya. Bari bambaye gisivili bafite imbunda.”

Hakizimana Nathan we yavuze ko aho atuye ari ho bahingukiye, ati “Nahise mfata indangururamajwi nshyiramo amabuye ntangira kubyutsa abaturage nti nimubyuke twatewe mwese abagabo nimuze tubatangire ku ishyamba tutayoberwa aho banyuze.”

Umuyobozi w’Inkeragutabara mu Ntara y’Uburengerazuba Maj. Gen. Eric Murokore yashimiye abaturage kuba baratangiye amakuru ku gihe ingabo z’u Rwanda zikahagoboka bagafatanya kurwanya abo bagizi ba nabi ,ariko kandi anahumuriza abatuye muri ako karere ko umutekano ari wose ndetse anongeraho ko abagerageje kuwuhungabanya ubu bari kwicuza.

Yagize ati “Muri Nyamasheke ejobundi mwumvise utubazo twahabaye abantu bakoresheje aya mazi binjira ku butaka bwacu, habayeho kurangara kw’amarondo cyane ko ikiyaga cyari gifunze, ndashimira abaturage ba Karambi bababujije kugira ibikorwa bibi bakora kugeza aho inzego z’umutekano zaziye bagafatanya na zo. Aho binjiriye rero n’aho bagiye ubu bari kubyicuza. Muhumure ingabo z’u Rwanda zirahari ibindi tubasaba ni ukugira ngo ntibazongere kubaca mu rihumye bakinjirira hariya.”

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase, yashimiye abaturage b’Akarere ka Nyamasheke ku bw’uruhare rwabo mu kwicungira umutekano. Yabasabye gukomeza gukora ibibateza imbere ntibarangazwe n’abashaka kubasubiza inyuma.

Ati “Mwabyumvise abaturage ubwabo ni bo bavuze ko babanesheje ku buryo na bo ubwabo bivugira ko umutekano wabo urinzwe. Abanyarwanda bamaze kuzamura igipimo cy’imyumvire iri hejuru ni ibintu byiza twishimira mbese umusingi w’iterambere urahari ni yo mpamvu tuganira twagarutse cyane ku bintu byo kurwanya ubukene n’uburyo Abanyarwanda bigirira icyizere kuko umusingi uhari”.

Minisitiri Shyaka yasabye abaturage bo mu Karere ka Nyamasheke kutarangazwa n’ibyo bumva by’abagamije kubatesha umwanya bashaka guhungabanya umutekano, ahubwo bagakomeza ibikorwa byabo bibateza imbere.

Babiri muri aba baturage bazahabwa telefoni ngendanwa zigezweho(smart phone) naho umukuru w’umudugudu wanagiye abyutsa abandi baturage ahabwe inka y’inzungu. Muri ibyo bihe kandi hari umuturage umwe wahasize ubuzima akaba yarasize umugore n’abana babiri. Umuryango we uzakomeza kwitabwaho n’Akarere ka Nyamasheke.


Umukuru w’Umudugudu wa Cyankuba Tabaro Eliyazari, yagabiwe inka nyuma yo gutanga amakuru y’abari bagabye igitero
Hakizimana Nathan yemerewe telefone igezweho nyuma yo gukangurira abaturage kubyuka ngo barwanye umwanzi
Minisitiri Shyaka,yashimiye abaturage b’Akarere ka Nyamasheke ku bw’uruhare rwabo mu kwicungira umutekano

Niyomugabo Albert/MUHABURA.RW

  • admin
  • 23/03/2019
  • Hashize 5 years