Nyamasheke:Abarokotse Jenoside 8 bafite ikibazo cy’ihungabana rikabije

  • admin
  • 25/04/2016
  • Hashize 8 years
Image

Ubuyobozi bw’umuryango Ibuka mu murenge wa Bushekeri, mu karere ka Nyamasheke, buravuga ko butewe impungenge zikomeye n’abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi bagera ku 8 bafite ihungabana rikabije.

Ubuyobozi bw’uyu muryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi, buvuga ko bwakoze ibishoboka byose bukabavuza, ndetse abajyanama b’ihungabana bakabageraho, ariko bikanga, bakaba bifuza ko Akarere kabafasha bakagera mu bitaro bikomeye kurushaho.

Mu kiganiro n’Imvaho Nshya, Nyirahabimana Charlotte uhagarariye Ibuka muri uyu murenge, yagize ati:“Ni byo ingaruka za Jenoside yadukorewe ziracyari nyinshi cyane, zikomeje kugenda ku mfubyi n’abapfakazi, kuko nk’ubu kuri uyu munsi dufite abantu 8 bafite ihungabana rikomeye cyane navuga ko ryarenze urugero.

Baravujwe, bitaweho n’abajyanama b’ihungabana batandukanye ku buryo bwose bushoboka ariko byaranze ntabwo bashoboye gukira, kugeza n’iyi saha turacyabafata nk’abarwayi bacu ariko nta bushobozi dufite bwo kubavuza.”

Avuga ko muri aba 8 harimo umugabo umwe n’abagore 7 b’abapfakazi, hafi ya bose bakaba baramaririje, basigaye ari incike zitagira n’akana na kamwe, kandi bamaze gukura, ku buryo iki ari ikibazo gikomereye Ibuka kuko ngo babajyanye mu bitaro bya Bushenge na Kibogora, bitabwaho biranga, bagasaba Akarere kubafasha kugera mu bitaro bikomeye kurusha ibi.

Yagize ati:“Muri abo hari n’abatagishobora kuvuga cyangwa ngo babe baguhereza n’ukuboko, tubahora hafi ariko ubushobozi bukaba buke, FARG yadufashije kubageza kuri ibi bitaro byombi, tukaba twasabye Nyakubahwa Meya wacu ko iki kibazo yakigira icye aba bantu bacu bakavurwa, kuko turacyakeneye inama zabo batugiraga buri munsi ariko ingaruka za Jenoside yaduhekuye zikomeje gushaka kubatuvutsa.”

Iki kibazo umuyobozi w’aka karere Kamari Aimé Fabien yacyumvise vuba ubwo yakigezwagaho mu gihe hashyingurwaga imibiri 11 y’abatutsi bazize Jenoside mu murenge wa Bushekeri, abizeza ko agiye kukigira icye aba bantu bakaba bashobora kujya kuvurizwa no kugirirwa inama mu bitaro bifite ubushobozi buruta ubw’aho bagiye bajyanwa.

Yagize ati:“Hari abantu 8 bavuzwe bafite ihungabana rikomeye, ntabwo ari ngombwa gutegereza uyu munsi kugira ngo mubivuge kuko ku karere iminsi yose imiryango irafunguye, ntibakwiye gukomeza kubabara gutyo duhari, tuzakora ibishoboka byose bavurwe, ndumva nta kibazo.”

Yanditswe na Ubwanditsi/rw

  • admin
  • 25/04/2016
  • Hashize 8 years