Nyamasheke:Abanyeshuri bane bicara ku ntebe imwe abandi hasi,abarimu babaza ubuyobozi buti ’ntacyo mushinzwe’

  • admin
  • 16/09/2019
  • Hashize 5 years
Image

Ubucucike bukabije buterwa n’ibura ry’intebe mu mashuri atandukanye yo mu Karere ka Nyamasheke buteye inkeke.Bamwe mu barimu babaza icyo kibazo ubuyobozi bukababwira ko bari kwibonekeza ntacyo bashinzwe kugiraga ngo bakibaze.

Muri ayo mashuri usanga abana bane bicaye ku ntebe imwe abandi bicaye hasi ku mabuye bigatuma abanyeshuri batisanzura mu myigire n’imyigishirize bityo abarimu n’abanyeshuri muri rusange bagahamya ko biri mu bidindiza ireme ry’uburezi bugaragara.

Bamwe mu banyeshuri biga muri bimwe muri ibyo bigo by’amashuri baganiriye na MUHABURA.RW bavuga ko ibyo bibangamira cyane.

Uwitwa Ishimwe Nadine wo mu rwunge rw’amashuri rwa Mutagatifu Pawulo ruherereye mu murenge wa kanjongo ahitwa mu tyazo,yavuze ko kwiga bicaye ku ntebe imwe ari bane bibabangamira ku buryo bukomeye.

Yagize ati:”Biratugora gukurikirana amasomo twicaye turi bane ku ntebe imwe ndetse hari n’igihe usabga tuyicayeho turi nka batanu bidatuma tudakurikira amasomo yacu neza duhabwa n’abarezi ibintu tubona byatubera n’intandaro yo gutsindwa amasomo”.

Yakomeje avuga ko hagira igikorwa intebe zikongerwa mu mashuri bityo umunyeshuri akumva ko atekanye maze agakurikirana amasomo ye ntakimuzitira.

Bamwe mu barimu twaganiriye batubwiye ko nabo ntacyo batakoze kandi bagaragariza ubuyobozi ikibazo cy’ingutu bafute ariko byabaye aka ya sazi yimije urutare.

Komezusenge Devothe wo mu rwuge rw’amashuri rwa Muraza yabwiye MUHABURA.Rw ko bo byabarenze ndetse babura uwo batura ikibazo cyabo.

Yagize ati:”Umwaka ushize wa 2018 twabwiye ikibazo cyacu cyijyanye no kubura aho twicara ubuyobozi bw’ikigo butubwira ko nabo butegereje uko hizagenda amaso yaheze mu kirere.None tugeze mu mwaka wa 2019 undi urahenutse, urumva no gutsindwa ntawavuga ko byabura aho bituruka kandi umunyeshuri ataguwe neza mu ishuri”.

Undi utarifuje ko amazina ye atangazwa yabwiye umunyamakuru ko ntacyo atakoze ku buryo yanihamagariye ubuyobozi bw’akarere ka Nyamasheke maze bukamubwira ko ntacyo ashinzwe cyo kubaza icyo kibazo.

Yagize ati:”Njye nibajije uburyo twirirwa tuvuga ireme ry’uburezi ariko ugasanga umwana w’umunyarwanda aricara adatekanye kubera ukubura kw’intebe, twarangiza ngo abana batsinzwe,njye byarambabaje bituma mpamagara ubuyobozi bw’akarere nsubizwa mbwirwa ko nibonekeza kandi ko ntacyo nshinzwe,narababaye”.

Bamwe mu bayobozi b’ibigo by’amashuri babwiye MUHABURA.RW ko nabo bakora ubuvugizi kuri icyo kibazo ariko kugeza ubu nta gisubizo bari bwabone.

Umwe yagize ati:”Tubona amafaranga make afasha ubuzima bw’ikigo (Capitation Grant) ndetse nayo akaza atinze twarafashe amadeni,muzi ko mu kigo hakenerwa byinshi;ingwa,amakaye,ibidanago bya mwarimu,gusanura n’ibindi ….wagerekaho kugura intebe imwe igura makumyabiri n’abitanu (25,000frw) ukabona utagura intebe zirenze eshanu,ugasanga ni ikibazo cy’ingutu”.

Mu kumenya ingamba z’iki kibazo twavuganye n’umuyobozi mu karere ka Nyamasheke ushinzwe uburezi Hamenyimana Athanase avuga ko icyo kibazo akizi kandi ko barikurwana nacyo n’inzego zibishinzwe kugira ngo barebe ko cyakemuka.

Yagize ati:“Ikibazo turakizi ariko turigukorana n’inzego zibishinzwe turebe ko cyavugutirwa umuti kugirango abana bige neza kandi bisanzuye.yavuze ko bari gushaka abafatanyabikorwa kugirango ikikibazo gicyemuke burundu”.

Ubu bucucike bukabije mu mashuri yo mu karere ka Nyamasheke si mu bigo by’amashuri abanza gusa ubusanga,ahubwo no mu bigo by’amashuri yisumbuye cyane cyane ibyo mu burezi bw’imyaka icyenda ndetse na cumi n’ibiri.




Denis Fabrice Nsengumuremyi/MUHABURA.RW

  • admin
  • 16/09/2019
  • Hashize 5 years