Nyamasheke: Umukobwa w’imyaka 22 afunzwe azira gukuramo inda y’amezi 6

  • admin
  • 15/06/2016
  • Hashize 8 years
Image

Mukantwari Nadine w’imyaka 22 yafashwe yakuyemo inda y’amezi atandatu akaba ari gukurikiranwa n’inzego za polisi mu karere ka Nyamasheke, naho umubiri w’uruhinja rwavukije ubuzima ukaba wajyanywe mu bitaro bya Kibogora muri aka karere.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri ni bwo uyu Mukantwari wari usanzwe akora muri Hotel imwe yo muri aka karere ka Nyamasheke yatahuwe ko yakuyemo inda nyuma yo gukomeza gutaka avuga ko aribwa mu nda, abari hafi ye bakaza kumenya ko yakuyemo inda bahita bamujyana ku bitaro bya Kibogora n’umubiri w’uru ruhinja. Aya makuru yemejwe n’umuyobozi wa polisi mu karere ka Nyamasheke, SP Justin Rukara Gakuru wabwiye Umuseke ko igipolisi cyo muri aka karere cyabaye gicumbikiye uyu mukobwa kugira ngo akorweho iperereza ryimbitse.

SP Rukara yagize ati “Ni byo koko ari mu maboko ya Polisi kuva kuri uyu wa kabiri, turacyamukoraho iperereza.” Akivanwa kwa muganga, uyu Nadine Mukantwari wihekuye yahise ajyanwa kuri Station ya Police ya Kanjongo mu karere ka Nyamasheke ari naho akomeje gukorerwaho iperereza. SP Rukara avuga ko nyuma y’aya mahano, inzego za police zigiye kuzenguruka mu bigo by’amashuri batanga ubutumwa bwo kwirinda guterwa inda zitateguwe ku bakobwa bakiri bato. SP Rukara avuga ko Mukantwari nahamwa n’icyaha azahanwa n’ingingo ya 162 yo mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda iteganya ko uwahamwe no gukuramo inda ku bushake ahanishwa igifungo cyo kuva ku mwaka umwe kugeza ku myaka itatu.

Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 15/06/2016
  • Hashize 8 years