Nyamasheke: Ubuyobozi n’abakinnyi bose barishimira umusaruro bakuye mu Murenge Kagame Cup

  • admin
  • 25/03/2017
  • Hashize 7 years

Kuri uyu wa 24 Werurwe niho hakinwe imikino ya nyuma y’Umurenge Kagame Cup ku rwego rw’akarere ka Nyamashe, uretse ibyishimo ku ma kipe yegukanye ibikombe, no ku ruhande rw’ubuyobozi bishimiye umusaruro ku bijyanye no kwimakaza imiyoborere myiza n’ubundi butumwa bugeneewe cyane urubyiruko byabisikanye no kugaragaza impano nshya.

Kimwe n‘utundi turere tw’ u Rwanda, akarere ka Nyamasheke bari mu mikino y’igikombe cyitiriwe nyakubahwa perezida wa repubulika y’ u Rwanda, Paul Kagame. Muri Nyamasheke iyi mikino yasorejwe mu Kirambo, bayitangiye kuwa 25 Gashyantare 2017. Itangirizwa mu murenge wa Gihombo ku mugaragaro n’umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu, Ntaganira Josue Michel.

Intego nyamukuru y’aya marushanwa akaba ari ugaragaza impano ( talent detection ) ndetse no gukangurira abayitabiriye kwitabira gahunda za leta. Mbere ya buri mukino hajyaga hatangwa ibiganiro bikubiyemo ubwo butumwa by’umwihariko hakagarukwa ku rubyiruko aho basabwaga kugira icyerecyezo bakirinda ibiyobyabwenge, inda zitateguwe n’izindi ngaruka z’imibonano mpuzabitsina idakwiye.

Imwe mu mikino yasojwe ni umupira w’amaguru hamwe no gusiganwa ku maguru mu bagabo no mu bagore mu gihe imikino y’abamugaye iteganyijwe kuwa 26 Werurwe. Muri ruhago hatangiye amakipe 15 ari nayo mirenge aka karere gafite. Ku mukino wa nyuma mu bagabo Umurenge wa Mahembe watsinze Bushenge 3-1.


Mu bagore Gihombo yatsinze Kagano

Mu bagore Gihombo yatsinze Kagano 3-0. Amakipe ya mbere yegukanye ibikombe na sheke y’amafaranga ibihumbi magabiri (200,000) bahitababona amatike azatuma bahagararira Indongozi za Nyamasheke ku rwego rw’intara y’uburengerazuba banakomeza ku rwego rw’igihugu. Amakipe yabaye aya kabiri nayo yashimiwe anahabwa sheki ihwanye n’amafaranga ibihumbi ijana na nirongo itanu (150,000)

Mu masiganwa yo kwiruka ho hahembwe batatu ba mbere ku bagabo no ku bagore. Aba bakinnye ibyiciro bitandukanye: mu bagabo basiganwe muri metero 5,000 na 1,500 naho mu bagore basiganwa ahareshya na metero 3,000 na 1,500. aha uretse kugaburirwa n’matike, uwa mbere yahabwaga ibihumbi 20,000, uwa kabiri 15,000 naho uwa gatatu agahabwa 10,000.

Nyuma y’imikino twababanje kwegera abatwaye ibikombe. Ku mezi atandatu gusa MUTUYIMANA Gabriel amaze abaye umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge watwaye igikombe mu bagore, (Gihombo) yagize ati: “byose biva mu gushyira hamwe. Ibi bitwongereye imbaraga muri gahunda yacu yo gushyira iyi kipe muri shampiyona. Abafana ni umukinnyi wa 12 batubaye hafi kandi byadufashije ko na bwa butumwa dutanga bwageze kuri benshi ari nayo ntego y’imikino.”

Mukamusabyimana Marie Jeanne ushinzwe irangamimerere muri Mahembe yatwaye igikombe cy’abagabo, yagize ati: “urubyiruko ry’iwacu rukunda sport. Twebwe tunagira amarushanwa ahoraho iwacu mu murenge. Ibi byaje kuzuzanya na gahunda dufite yo kugeza kure iyi kipe yacu. Ku miyoborere twishimiye uburyo twaganiriye n’abitabiraga iyi mikino kuko kuza ari benshi byadufashije kugera kuri benshi”


Mukamana Claudette, umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza muri Nyamasheke

Mukamana Claudette, umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza muri Nyamasheke, ni we wari umushyitsi mukuru. Yishimiye umusaruro ku buryo bwombi: ku bakinnyi n’abayobozi. Yagize ati: “twabonye abafana benshi, ubutumwa bwacu bwabagezeho! aho twatsinze igitego. Mu mikino nyirizina habonetse impano nshya nk’ubu dufite umwana ugiye kujya mu Butaliyani kubera athletism, ni ishema kuri Nyamasheke. Hari n’abandi bigaragaje, bagiye kwitabwaho. Kuri twe byagenze neza uko twabyifuzaga.”

Urebye urwego iyi mikino yari iriho, ukareba n’ikibuga kigezweho kimaze gukorwa I Nyamashe mu murenge wa Kagano mu Mataba wanongeraho uburyo abayobozi b’aka karere bashyigikiye iterambere rya siporo, byose bica amarenga ko haba hagiye kuzaboneka ikipe runaka mu myaka iri imbere ikina shampiyona. Bakajya bareka kwiyitirira Espoir y’abaturanyi. Yazaba yiyongera ku kuyo bafite ya Athletism yo ikomeye bigera no ku rwego rwo kohereza umukinnyi mu myitozo mu Butaliyani.

Yanditswe na Lucky van Rukundo Muhabura.rw

  • admin
  • 25/03/2017
  • Hashize 7 years