Nyamasheke: I Gashirabwoba Abarokotse barasaba urwibutso rujyanye n’igihe

  • admin
  • 18/04/2016
  • Hashize 9 years

Abafite ababo bishwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 bashyinguye mu rwibutso rwa Gashirabwoba ho mu Murenge wa Bushenge mu karere ka Nyamasheke , baravuga ko igihe kigeze ngo uru rwibutso rwubakwe bityo bashyingurwe ahantu habasubiza icyubahiro bambuwe n’ababishe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Ni mu gihe uru rwibutso rwatangiye kwangirika ariyo mpamvu basaba ko rwakubakwa bijyanye n’igihe ndetse rukanagurwa ku buryo mu gihe haramuka habonetse indi mibiri yabona aho ishyingurwa. Kuri iki kibazo, Ubuyobozi bw’aka karere burizeza aba bafite ababo bashyinguye muri uru rwibutso rwa Gashirabwoba ko inyigo yarangiye ndetse n’isoko ryatanzwe kuburyo ngo umwaka utaha igihe cyo kwibuka uru rwibutso ruzaba rwaruzuye. uru rwibutso rucumbikiye imibiri y’abishwe mu gihe cya jenoside yakorewe abatutsi irenga ibihumbi 13; abahashyinguye bakaba ari abo mu cyahoze ari komine Gisuma ndetse n’abaturanyi baho. Abafite ababo baharuhukiye barasaba ubuyobozi ko bwakwihutisha imirimo yo kurwubaka , cyane ko rwangiritse ,ndetse rukaba rutakijyanye n’igihe . Aba ni Nyirabizimana Emeritha na Bagirisha JMV uhagarariye IBUKA mu Karere ka Nyamasheke

Kuri iki cyifuzo cy’abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi muri aka gace , ubuyobozi bw’akarere ka Nyamasheke buvuga ko habayeho kubanza gutanga isoko,ariko magingo aya hari icyizere ko umwaka utaha , urwibutso ruzaba rwabonetse nk’uko Kamali Aime Fabien ,umuyobozi waka karere abisobanura. Imbarutso yo kutubakwa kugihe kuru rw’ibutso nyamara byarasabwe kuva kera ndetse n’abafite ababo bahashyinguye bakaba barakusanyije inkunga yo kubaka uru rwibutso ngo habayeho kutavuga rumwe ku nyigo yarwo yari yakoreshejwe n’abarokotse bo muri kariya gace baba I Kigali ndetse n’ubuyobozi bw’akarere ,bityo icyifuzo cyo kurwubaka nticyahita gishyirwa mu bikorwa .

Uretse ibi kandi , Abanyarwanda bafite ababo baruhukiye muri uru rwibutso rwa Gashirabwoba bavuga ko bikwiye ko urwibutso bifuza rukwiye kuba rufite aho abantu bashobora gusanga amateka y’ibyabereye muri ako gace (documentation).

Yanditswe na ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 18/04/2016
  • Hashize 9 years