Nyamasheke: Batatu bakurikiranweho kujugunya Ibendera ry’u Rwanda mu bwiherero

  • admin
  • 22/04/2016
  • Hashize 9 years

Ibiro by’Umurenge wa Karengera mu karere ka Nyamasheke

Abantu batatu bafunzwe bakurikiranweho kujugunya mu bwiherero ibendera ry’igihugu ryo ku ishuri ribanza rya Nyantunda, riherereye mu mudugudu wa Nyagashikura, akagari ka Mwezi mu murenge wa Karengera ho mu karere ka Nyamasheke.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karengera, Mutuyimana Gabriel avuga ko abo bantu bakomeje gukorwaho iperereza kuko hari amagambo atari meza bavuze mbere y’uko iryo bendera ribura. Mutuyimana avuga ko abafunzwe bashinjwa kuba barabwiye umuzamu w’iryo shuri n’ushinzwe umutekano muri uwo mudugudu ko bazabakomesha. Nyuma yaho ibendera ryahise ribura, bakomeza kurishakisha baza kurisanga mu bwiherero bw’iryo shuri. Yagize ati’’Twahurujwe n’umuzamu w’iri shuri mu ma saa mbiri z’ijoro atubwira ko ibendera aribuze kandi ryari rihari, gusa ngo rikaba ryaragiye adahari, abanyerondo na bo bakaba batari bahari nubwo batubwiye ko bari bari hafi aho.”

“Twatangiye gushakisha ngo tumenye aho riri n’impamvu ryaba rigiye n’aho ryaba ririgitiye, tuza kurisanga mu bwiherero bw’iri shuri,muri iryo joro, batatu mu bahise bakekwa bahita batabwa muri yombi, iperereza rirakomeje ngo harebwe niba nta n’abandi baba bari muri ubu bugizi bwa nabi.’’ Uyu muyobozi avuga ko atari ubwa mbere ibendera ryibwe muri uyu murenge rigasangwa mu bwiherero kuko ngo no mu myaka 5 ishize ryongeye kubura ku ishuri ribanza rya Karengera mu kagari ka Higiro gahana imbibi n’aka, na ryo rikabonwa mu bwiherero ari yo mpamvu bahise barihashakira bakanarihabona. Akomeza avuga ko hahise hakorwa inama y’umutekano ku baturage bose bagize akagari ka Mwezi n’imirdugudu 6 y’akagari ka Higiro gahana imbibi n’aka ka Mwezi, bagafata ingamba zo kurushaho gukaza umutekano n’amarondo, abafitanye amatiku bakayashyira hasi kuko ngo yaba ari yo ntandaro y’itabwa mu bwiherero ry’iri bendera ry’igihugu.
Abaturage b’Akarere ka Nyamasheke basabwe gufata iyambere mu kwicungiraa umutekano

Abaturage banasabwe kurushaho gukaza amarondo n’umutekano wabo, bakanatangira amakuru ku gihe ku bagizi ba nabi bose bashobora gukeka kugira ngo hatagira ubaca mu rihumye akabahungabaniriza umutekano.Src:Imvaho


Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 22/04/2016
  • Hashize 9 years