Nyamagabe: Munyentwari Umuhungu we yatezwe n’abantu bamuca ukuguru kuri Noheli
- 06/01/2017
- Hashize 8 years
Munyentwari Jean Damascène wo mu Karere ka Nyamagabe mu Murenge wa Gatare mu Kagali ka Gatare yasabye ubuyobozi bw’Intara y’Amajyepfo kumufasha gukurikirana abaciye umuhungu we ukuguru.
Munyentwari avuga ko mu ijoro ryo kuri Noheli 2016 umuhungu we w’imyaka 24 witwa Nsabimana Evariste uri kuvurirwa ku Bitaro bya Kaminuza bya Butare (CHUB) yatemwe ukuguru bakagucira mu ivi.
Avuga ko ababajwe cyane n’uko ababikoze bazwi ariko ngo bakaba bacyidegembya, nk’uko yabisobanuriraga Guverineri Mureshyankwano Rose mu gikorwa cyo gukemura ibibazo by’abaturage.
Munyentwari yagize ati “Ikibazo cyanjye ni icy’umuhungu wanjye watemewe akaguru mu ivi, mu ijoro ryo kuri noheri ariko nkaba mbabazwa n’uko ababikoze bacyidegembya. Kandi n’ubu ndimo mvuza nta n’ungeraho nibura ngo ansure kwa muganga.”
Nubwo ntawe yashoboye kuvuga mu izina, yakomeje asobanura ko nta mayobera yigeze agira y’abatemye umuhungu we, kuko ngo abaturage bose babazi ndetse akavuga ko ibyo bikiba n’abayobozi mu nzego z’ibanze bahageze ahubwo akavuga ko harimo n’abagize uruhare mu gucikisha abamutemeye umwana.
Ati “Amakuru mfite ni uko abantemeye umwana bahise bahungira mu mayaga (ibice bya Gisagara) kandi ibyo mvuga n’umuyobozi w’umudugudu arabizi.”
Uyu musaza avuga ko umuhungu we yatezwe n’abantu barenze umwe bakamuryamisha hasi bagatemera ukuguru kwe mu ivi.
Ubwo guverineri yabazaga icyo inzego zizi kuri iki kibazo, Komanda wa wa Sitasiyo ya Polisi ya Musebeya IP Nsanzimfura Alexandre yavuze ko nubwo batashoboye kubata muri yombi ariko ngo babakoreye amadosiye.
Yagize ati “Ikibazo twarakimenye. Hari abantu bagombaga gufatwa ariko baza gutoroka ariko twabakoreye amadosiye turacyahana amakuru kugira ngo tubafate, ariko icy’ingenzi twakoze, ikibazo twaracyakiriye turimo kubikurikirana kandi birasanzwe, n’ubundi hari abo twirirwa dufata kandi bari batorotse, ntabwo bivuze ko nubwo tutarabafata byarangiye.”
Ashingiye ku magambo y’uyu musaza wavugaga ko abamutemeye umwana bazwi ndetse anagaragaza ko ababikoze baburiwe ngo bacike abandi baturage bagasakuza bemeza ko ariko bimeze, Guverineri yavuze ko hari ikindi gikwiye gukorwa.
Yagize ati “Kuri polisi wenda ubwo buryo burasanzwe ariko hari ikindi numvise cyambabaje. Ni uko hari na bamwe mu baturage bagira n’uruhare rwo kubacikisha aho kugira ngo mubagaragaze nk’abantu bakoze icyaha muri kubahishira. None ko yatemye uw’uriya mugabo ejo ntazatema n’uwawe? Cyangwa akaba ari wowe atema, bizagenda gute?”
Gusa ubwo umuyobozi w’umudugudu yabazwaga icyo azi kuri ibi yagize ati “Twahageze tubona ibintu bimeze nabi twihutira kujyana umuntu kwa muganga ariko bwarakeye duhita tujya mu itorero.”
Guverineri Mureshyankwano yavuze ko hakwiye kubaho uburyo budasanzwe bwo gukurikirana abakoze ibara ndetse asaba ko mu by’ukuri mu gihe byagaragara ko umuntu runaka agira uruhare mu gukingira ikibaba abakoze ibi yatabwa muri yombi.
Ati “Reka mbabwire kuva uyu munota polisi ibikurikirane umuntu wese bigaragara ko yagize uruhare mu gucikisha abakoze ibyo mu mushyiremo (kumufata) kugira ngo na we arange aho baherereye umuntu ateme umuntu ukuguru mumuhishire ? Umucikishije ajye mu cyimbo cye na bo bazafatwa bapfa kuba bari muri iki gihugu bazafatwa.”
Munyentwari Jean Damascène wo mu Karere ka Nyamagabe mu Murenge wa Gatare mu Kagali ka Gatare yasabye ubuyobozi bw’Intara y’Amajyepfo kumufasha gukurikirana abaciye umuhungu we ukuguru
Muhabura.rw