Nyamagabe: Abasigajwe inyuma n’amateka banduye SIDA batabaza Leta ngo ibahe ibiryo

  • admin
  • 29/12/2018
  • Hashize 5 years
Image

Mu karere ka Nyamagabe mu murenge wa Gasaka, akagari ka Kigeme mu mudugudu wa Gakoma Abasigajwe inyuma n’amateka babana n’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA; baratabaza Leta ngo ibahe ibiryo kugirango imiti igabanya ubwandu bw’agakoko gatera Sida ireke ku bazahaza .

Bamwe muri aba baturage baganiriye MUHABURA.RW ,bavuga ko n’ubwo babona imiti igabanya ubwandu bw’agakoko gatera SIDA bayinywa ikabamerera nabi kubera inzara.Banemeza kandi ko kuba batanagira n’aho bahinga bibagiraho ingaruka zo kuzahara.

Umubyeyi w’abana 4 witwa Kagoyire akaba afite ubwandu bw’agakoko gatera Sida, yagize Ati “Imiti ndayibona. Ikibazo ni uko umuntu ayibona atabona ibiryo bihagije bisa nko kwiyahura. Umubiri nta ntege uba ufite, imbeho iratwica.”

Kagoyire yagize Ati “Hariho n’igihe wibagirwa kuyinywa kubera uba wacanganyikiwe mu mutwe.”

JPEG - 420.3 kb
Kagoyire Avuga ko hari ubwo umuntu yibagirwa kunywa imiti igabanya ubwandu bw’agakoko gatera SIDA kubera kwihugiraho cyane atekereza aho ari bukure icyo ashyira mu nda

Mugenzi we witwa Mukamana yemeza ko kuba nta munsi y’urugo afite bituma adahinga. Akomeza ahamya ko imiti idahagije kugira ngo barengere amagara yabo.

Umwe mu basigajwe inyuma n’amateka wabashije kugera mu’Ishuri witwa Juliette Yankurije yavuze ko hari bamwe mu basigajwe inyuma n’amateka banga kujya gufata imiti.Yagize Ati” Banga kuyinywa batariye , Nibayinywa ntibarye iri bubagwe nabi”. Akomeza anenga bamwe mu bakozi bo mu nzego z’ibanze , No kwa muganga babaheza kuko basigajwe inyuma n’amateka.

JPEG - 287.1 kb
Umwe mu bashigajwe inyuma n’amateka wa bashisheje kujyera mu’Ishuli witwa Juliette Yankurije

Umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe. Uwamahoro Bonaventure yabwiye MUHABURA.RW ko Habaye hari uwabimye uburengazira bwabo kubera ko basigajwe inyuma n’amateka byaba ari ikibazo.

Uwamahoro yagize Ati “Habaye hari uwabimye uburenganzira kubera ko basigajwe inyuma n’amateka cyaba ari ikibazo gikomeye cyane. Hari ibipimo bifatwa, hari imiryango barimo n’indi miryango iharanira uburenganzira bwabo Inakorera mu nzu batijwe n’akarere. Hari ufite ikibazo cyo kuvangurwa, icyo cyaba ari ikibazo twagomba gushakisha tugahindura iyo myumvire.”

Bonaventure Akomeza avuga ko kuba uwasigajwe inyuma n’amateka cyangwa kurwara Sida bitaguha uburenganzira bwo guhita ufashwa mu buryo bwihariye kuko bifite inzira zisobanutse binyuramo.

Ibi umuyobozi w’akarere abivuze nyuma y’uko Sena y’u Rwanda iherutse kwemeza ko Minisitiri w’Intebe cyangwa undi azohereza mu bagize Guverinoma, azayitaba akaza gusobanura icyo Leta izakora mu gihe runaka kizwi, mu mataliki runaka kugira ngo ubuzima bugoye bw’Abasigajwe inyuma n’amateka bube bwiza.

JPEG - 144.2 kb
Umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe. Uwamahoro Bonaventure


Uyu musaza we yarembeye mu rugo iwe ahora yiryamiye kuri shitingi ishaje yahawe n’impunzi baturanye, mu gihe ubuyobozi butaragira icyo bumumarira
Ruhumuriza Richard /Muhabura.rw

  • admin
  • 29/12/2018
  • Hashize 5 years