Nyagatare:Abaturiye umupaka basabwe gufata iya mbere mu kwamagana abanduza isura y’u Rwanda

  • admin
  • 27/05/2019
  • Hashize 5 years
Image

Ubuyobozi bwihanangirije bamwe mu baturage baturiye umupaka w’u Rwanda na Uganda bakigaragaraho imikorere idahwitse yanduza isura y’igihugu,buboneraho gusaba abaturage mu muco basanganwe wo gufatanya na Leta mu bikorwa by’umutekano, kujya bamagana abo basiga igihugu isura itari nziza.

Kuri uyu wa Mbere tariki 27 Gicurasi 2019 abayobozi batandukanye barimo Guverineri w’intara y’iburasirazuba Fred Mufulukye,abagize inzego z’umutekano ndetse n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze mu Karere ka Nyagatare aho basuye abaturage b’Imirenge ya Tabagwe na Rwempasha baganira nabo kuri gahunda z’iterambere ndetse n’umutekano by’umwihariko.

Ibi bije nyuma y’uko mu ijoro ryo ku wa gatanu inzego z’umutekano z’u Rwanda zahagaritse umuntu wari winjije mu buryo butemewe ibicuruzwa mu Rwanda mu Kagari ka Tabagwe, mu Murenge wa Tabagwe, muri aka Karere, abivanye muri Uganda abitwaye kuri moto, abinyujije ahantu hatemewe.

Uwo muntu ngo yanze guhagarara, ahubwo abandi bantu barahurura baza kumutabara bitwaje imipanga, bashaka kugirira inzego z’umutekano.

Mu kwirwanaho, abashinzwe umutekano ngo bararashe, amasasu afata abantu babiri, ari bo Umunyarwanda Kyerengye John Baptist n’undi witwa Nyesiga Alex waje kwitaba Imana nyuma.

Bitewe n’iyi mpamvu,Guverineri Mufulukye yababwiye abaturage batuye ahabereye ibyo ko nta mpamvu yo kwishora mu bikorwa bidahwitse kuko ibikorwa by’iterambere bemerewe n’umukuru w’igihugu bigomba gukorwa mu mwaka wa 2019-2020

Ati “Abayobozi dusabwa buri gihe kuba dukwiriye kuba turi kumwe n’abaturage tuganira ku iterambere; ibikorwa byose Nyakubahwa Perezida Kagame yabemereye bigomba kubageraho kandi vuba, amafaranga yarabonetse”.

Ibikorwa bemerewe n’umukuru w’igihugu birimo igikorwa cyo kubaka ishuri rigezweho, gusana umuhanda Nyagatare-Tabagwe ndetse no kubagezaho amazi meza aturutse ku muyoboro uva kiyombe.

Yihanangirije kandi bamwe mu baturage ba Tabagwe bakigaragara mu bikorwa by’ubucuruzi butemewe, abanyura mu nzira zitemewe bari muri ubwo bucuruzi, abasaba gufatanya n’ubuyobozi mu bikorwa byubaka Igihugu, birinda iyo mikorere itanoze kuko idindiza iterambere.

Ati”Ubuyobozi bukora ibishoboka ngo ibyo mukeneye byose bibagereho kandi vuba ariko namwe murasabwa kugira uruhare mu kubungabunga umutekano kugirango ibi bikorwa by’iterambere bibagezwaho hatagira uwabyangiza”.

Umuyobozi w’intara yavuze ko ubusanzwe abanyarwanda bazwiho ikinyabufura ariko ko hari abakigaragaraho imikorere idahwitse,aboneraho gusaba abaturage gufatanya na Leta mu kwamagana abashaka kwanduza isura y’igihugu.

Ati “Abanyarwanda tubaziho ikinyabupfura, gufatanya n’inzego no gukorana nabo ariko hari abakigaragaraho imikorere itanoze.Nimwe mukwiriye kuba mufata iya mbere kwamagana bene abo bantu bakiri muri ibyo bibazo, kuko banduza isura yanyu”.

Umuyobozi w’Ingabo mu turere twa Rwamagana, Kayonza, Gatsibo na Nyagatare Col. Albert Rugambwa, yasabye abaturage gushyira hamwe bakarwanya abazana magendu.

Ati “Iki gihugu turabizi ko mugikunda kandi ko mutakigambanira, rero nimushyire hamwe abazana magendu mubirukane nimubabona mutange amakuru.”

Abaturage basabwe kwirinda kwambuka bajya muri Uganda mu buryo butemewe kuko abenshi bajyayo bahurirayo n’ihohoterwa kandi ko ubuyobozi butacungira abaturage umutekano bari mu kindi gihugu.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 27/05/2019
  • Hashize 5 years